Nyanza: Umurambo w’umusore watoraguwe mu gishanga cy’umuceli

Niyitegeka Ephron w’imyaka 21 umurambo we wabonetse mu gishanga cy’umuceli wo mu mudugudu wa Kimirama mu kagali ka Gitwa mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza bigaragara ko yatewe ibyuma mu ijosi.

Umurambo w’uwo musore wabonwe n’abana bari bagiye kurinda umuceli muri icyo gishanga n’uko bihutira kujya kubivuga ku rusengero; nk’uko Mbarubukeye Vedaste umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro abivuga.

Mu kiganiro Mbarubukeye Vedaste yagiranye na Kigali Today mu gitondo tariki 17/06/2013 yavuze ko abantu batatu barimo n’umugabo waho nyina yari yarashakiye bahise batabwa muri yombi na polisi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo musore.

Abafashwe bose bahise bajyanwa kuri Poste ya Polisi iri mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza kugira ngo bakorweho iperereza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese ibi ni ibiki?

Bihibindi yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka