Nyamata: Ari mu gahinda nyuma yo gukubitwa bakanakomeretsa inka ye

Masake Bernard utuye mu kagari ka Kanazi mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, ari mu gahinda kenshi nyuma yaho bamwe mu nsoresore bamwadukiriye maze bakamukubita ndetse bagatera inka ye amabuye igakomereka.

Masake avuga ko ibi yabikorewe mu ijoro rishyira tariki 28/06/2013 mu masaha ya saa tatu z’umugoroba , aho abasore babiri bitwa Bagaragaza na Nzeyimana baciye hafi y’iwe basinze maze batangira gutera amabuye hejuru y’inzu ye ababujije batangira kumukubita.

Yagize ati “ bahise bandambika hasi batangira kunkubita, ubu nabaye igisenzegeri kubera inkoni zabo, bankubise bankomeretsa ku kaboko. Ariko icyambabaje nuko bateye amabuye inka yanjye none bakaba bayikomerekeje ndetse banaritera umugore wanjye none akaba arimo gucumbagira akaguru”.

Masake yerekana aho bamukomerekeje.
Masake yerekana aho bamukomerekeje.

Uyu Masake atuye mu mudugudu witwa Sumburi wubakiwe abasigajwe inyuma n’amateka, akaba ari umwe mu bahawe inka muri gahunda ya girinka. Abajijwe niba hari icyo yapfaga nabo basore n’agahinda kenshi yagize ati “baje bashaka kuyinyiba maze basanga ndi maso, nicyo cyabababaje gituma batangira kunkubita”.

Avuga ko kuva yahabwa iyo nka atajya aryama kuko ayirara hafi dore ko inzu ye nta rugo igira kandi iyo nka ikaba nta nikiraro yayubakiye kubera amikoro make.

“Abisobanura agira ati: “erega abenshi mu basigajwe inyuma n’amateka bababazwa nuko mfite iyi nka kuko bamwe muri twe hari abazihawe bahita bazirya maze abandi barazigurisha”.

Bakomerekeje inka ku murizo.
Bakomerekeje inka ku murizo.

Iyo nkuru ikimara kumenyekana ubuyobozi bw’akagari ka Kinazi bwahise bukoresha inama yo kwamagana icyo gikorwa kandi hatangira gushakisha izo nkozi z’ibibi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagari Karisa Gratien yasabye abatuye muri uwo mudugudu ko bagomba kubana neza bakareka amakimbirane akunda kubaranga kuko bahora barwana.

Aba basigajwe inyuma n’amateka kandi basabwe kugira isuku ndetse no kurwanya imirire mibi irangwa mu bana babo aho usanga harimo abarwaye bwaki.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndasha ibyomutujyezaho

anthony yanditse ku itariki ya: 30-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka