Nyamasheke: Umugabo yiyahuye yimanitse mu mugozi

Kanyandekwe Aaron w’imyaka 52 wari utuye mu murenge wa Macuba, tariki 14/06/2013 yimanitse mu kagozi ahasiga ubuzima.

Kanyandekwe ngo yavuye mu rugo rwe ruri mu mudugudu wa Kigandi mu kagari ka Vugangoma avuga ko agiye kwasa inkwi ariko ngo yageze mu ishyamba yimanika mu kagozi kari kaboshye muri “Supa Net”. Uyu mugabo ngo yakamanitse mu giti, akimanikaho ahita apfa.

Amakuru ahwihwiswa mu murenge wa Macuba avuga ko impamvu yo kwiyahura kwa Kanyandekwe ngo yaba ari uko umugore we ufite imyaka 47 yaba yamucaga inyuma akanamwiba ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Macuba buvuga ko nta kibazo cyabo cyari cyarigeze kigaragara ngo kigere mu buyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba, Uwanyirigira Florence, atanga ubutumwa ku baturage bwo kwirinda gushaka umuti w’ikibazo binyuze mu kwiyahura ahubwo ko bagomba kugaragaza ubutwari mu bitekerezo bigamije gushaka igisubizo cy’ibibazo bihari.

Yagize ati «Kwiyahura ntabwo ari cyo gisubizo cy’ibibazo umuntu ahura na byo. Ubutumwa naha abaturage bo mu murenge wa Macuba ni uko umuntu yagaragaza ubutwari mu bitekerezo, mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byaba bihari kuko buriya byanze bikunze iyo hari amakimbirane runaka, umuntu umwe iyo abigizemo uruhare, ya makimbirane ashobora kuvaho kandi bitamukururiye kwiyahura cyangwa ngo bitume mugenzi we yiyahura ».

Yakomeje agira ati « Ubwo rero ubutumwa nabaha ni ukumenya kwikunda kandi bakumva ko ari ab’agaciro, kandi bagaha agaciro ibyo batekereza byiza bakirinda kwimika ibibi mu mitima yabo. Iyo binaniranye, ubuyobozi ni cyo tubereyeho; bajye batwegera rwose tubafashe kongera kwiyunga.»

Uyu mugabo Kanyandekwe Aaron wiyahuye asize umugore n’abana batandatu.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ca c’est la faiblesse!!!

rukundo yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka