Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gushaka guta umwana mu musarani

Mvuyekure Emmanuel w’imyaka 29 y’amavuko afungiye kuri Station ya Police ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke nyuma yo gutabwa muri yombi ku mugoroba wa tariki ya 19/06/2013 amaze guhohotera umwana w’umuhungu w’imyaka 13, aho yashakaga kumujugunya mu musarani, nk’uko umwana abivuga.

Mvuyekure yafatiwe mu mudugudu wa Rugabano mu kagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa 19/06/2013, ubwo yari amaze kugerageza kujugunya mu musarani uyu mwana ntibishoboke ariko agasiga amunegekaje, nk’uko byemezwa n’abaturage.

Mvuyekure.
Mvuyekure.

Uyu mwana wari wanegekaye yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke ariko nyuma y’akanya gato ahageze bamwohereza ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo ahabwe ubuvuzi busumbyeho.

Mvuyekure ukekwaho gukora uru rugomo ubusanzwe ukora akazi k’imbaraga (kwisuma) akomoka mu karere ka Rusizi ariko muri iyi minsi akaba acumbitse mu mudugudu wa Rugabano ari na ho bivugwa ko yahohotereye uwo mwana.

Abaturage bavuga ko ngo kuri uyu wa 19 Kamena, yari yisengereye mu kabari k’inzoga aho mu rugabano maze ku mugoroba asohotse abura imfunguzo atangira kuzaka uwo mwana.

Uyu mwana biragaragara ko yababaye.
Uyu mwana biragaragara ko yababaye.

Mvuyekure ngo yabwiye uyu mwana ko natamuha izo mfunguzo aramwica akamujugunya mu musarani maze ngo aramubangatana amujyana mu kazu gato k’umusarani uri aho hafi atangira kumukubita amutsindagira mu mwobo wawo ariko ku bw’amahirwe umwana ntiyajyamo.

Cyakora ngo yakubise uwo mwana aramunegekaza kuko ubwo twageraga aho yari arwariye ku Kigo nderabuzima cya Nyamasheke ahagana saa moya z’umugoroba twasanze umwana aryamye ku gitanda, afite ububyimbe ku mutwe bugaragarira amaso kandi atabasha kuvuga neza.

Umubyeyi w’uwo mwana ari we Kabageni Anna yatangarije Kigali Today ko intandaro y’ubu bugizi bwa nabi ngo ari inzika y’uko uwo mugabo wahohoteye umwana yigeze kurwana na mukuru we, ubwo bamusangaga mu rugo iwabo bamukekaho kuba umujura.

Icyuma Mvuyekure yafatanwe.
Icyuma Mvuyekure yafatanwe.

Ngo mu kumukubita ashaka kumujugunya mu musarani yamubwiraga ko inkoni yakubiswe n’umuvandimwe we zishobora gutuma amwica.
Mu ijwi byumvikana ko ridafite imbaraga, uyu mwana yahamije ko uwo mugabo yashakaga kumujugunya mu musarani kandi akaba yamukubise cyane.

Abaturage bataye muri yombi Mvuyekure bamufatanye icyuma fer-à-béton bavuga ko yamukubitishaga. Aba baturage kandi ni bo bamutaye muri yombi bamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

GUSA INZEGO ZUMUTEKANO ZIHAGURUKIRE ABANTU NKABO KUKO ARIJYE UMUFASHE NAMUKORERA GEREZA MUNZU YIWANJYE NKAMUFUNGA MUHAYE IGIHANO CYA BURUNDU SINIRIRWE NTABAZA NKAJYA MUGEMURIRA NTAWE NIYAMBAJE

MANZI WELL yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

ariko ko hari ibintu birenze inyumvire y’umuntu,nkuyu babwiye ngo muhane namuhanisha iki?,buretse amasengesho atakora nkamujyana kwaryangombe,bakamutera indasago,byakwanga nkamugurira umunyururu nkamuzirika,kuko umuntu utekereza kwica undi urubozo kuriya ateye agahinda no kwibaza"ahari ni ibiroge"

eric yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka