Nyabihu: Umwe mu barinda Pariki yishe mugenzi we amurashe

Umwe mu barinda Pariki y’Igihugu y’Ibirunga witwa Ntegerejimana Christophe w’imyaka 37, yarashe mugenzi we witwa Irakoze Kevin w’imyaka 32, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023.

Byabereye mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, icyateye uwo mugabo kurasa mugenzi we nticyahise kimenyekana.

Uwingeri Prosper, Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga aganira na Kigali Today, yemeje ayo makuru, avuga ko Ntegerejimana warashe mugenzi we amaze gufatwa muri iki gitondo cyo ku wa 16 Ugushyingo 2023.

Yagize ati “Byabaye ejo, icyo twe dukora ni ugutanga amakuru ko umuntu yapfuye, hanyuma inzego zibishinzwe zigakurikirana icyaha, ayo makuru yo ni yo, uwishe yamaze gufatirwa mu Murenge wa Mudende, bamufashe muri iki gitondo, avuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze”.

Arongera ati “Uwarashe mugenzi we n’uwarashwe ntabwo ari abakozi ba RDB, bombi ni abakozi b’ikigo cya Karisoke, andi makuru kuri ibyo ni bo bayamenya”.

Kigali Today yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’ikigo cya Karisoke, itumanaho ntiryadukundira.

Umurambo w’uwarashwe wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri uwomuntu ahanwe rwose

Eria yanditse ku itariki ya: 18-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka