Ngororero: Abantu 4 bafunze bazira kunyereza umutungo wa SACCO Muhanda

Perezida, Umucungamutungo n’Umucungamari ba SACCO Muhanda hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Bugarura mu murenge wa Muhanda bafunzwe bazira kuba baranyereje amafaranga ya SACCO y’umurenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero.

Amakuru dukesha inzego z’ubuyobozi kurwego rw’akarere ka Ngororero, abo bantu uko ari bane bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mukunyereza amafaranga ya VUP (Vision Umurenge Program) anyuzwa kuri iyo SACCO mbere y’uko ahabwa abaturage.

Mu ntangiriro, Nziyonsenga Eliphase ushinzwe gucunga umutungo w’iyo SACCO ngo yasabye umwe mu bakozi bayo ko bafatanya kurya amafaranga ya VUP kuko ngo ari menshi aramuhakanira, niko gusaba umucungamari ariwe Ituze ko bakorana iyo gahunda nawe aremera.

Amakuru yizewe dufite, agaragaza ko abo bakozi bahimbye amazina y’abantu batabaho maze bakajya babarirwa amafaranga bakaba aribo bayijyanira, ndetse bakanahimba amazina y’amakoperative ahabwa inguzanyo yo kwiteza imbere nabyo bikaba bityo amafaranga bakayijyanira.

Nyiramahano Marie Chantal uyobora akagali ka Bugarura we ashinjwa ubufatanye mu kubona amarangamuntu y’abantu yakoreshejwe ndetse perezida wa SACCO akaba akekwaho ubufatanye kubera kwemeza gutanga inguzanyo ku makoperative atabaho.

Kugeza ubu, ntiturabasha kumenya umubare nyakuri w’amafaranga bakekwaho kuko iperereza rya polisi rigikomeza, natwe tukaba tuzakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru.

Kunyereza umutungo wa SACCO Muhanda bije nyuma y’uko umukozi wa SACCO Hindiro yo mu karere ka Ngororero nayo yibwe miliyoni 21 n’umukozi wayo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Nibyo mutugerera oho tutagomba kugera nimudufashe nigute utanga akazi ugasiga ibafite diplome .ese ibi biterwa Niki? Ese Koko ruswa yaracitse cg iracyahari (oho turavuga abagapita bakora kugogogo rwa sebeya .ese birakwiye. I muhanda twarumiwe twifata kumunwa!!!!!!!! Ahaaaaaaaa!!!!!umuhanda bihandagara mutake urangiriste kndi washoweho miliyoni nyinshi ese ubuyobozi ntibubibona. Muri Sacco haravurwa imikorere mibi ese nabyo ntibubibona.ahaaaaaaa!!!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 3-08-2020  →  Musubize

Ibya Ngororero Wabimenya Wigiriye Kuri Terrain Ugakora Sondage Profond Bizwi N’abashomeri Inkweto Zisaziraho Ngo Baradepoza Naho Ari Banduhe Barye. Nah’igihugu Mubutabazi Naho Twe Twarumiwe.

Elias yanditse ku itariki ya: 2-01-2014  →  Musubize

meya wacu mureke ku musebya.ntucike intege kuyobora niko bimera.buri wese ajye abazwa ibyo akora bidasobanutse.nti mu ka generalise

carine yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

kigalitoday twayizeraga ariko ndabona itangiye gutandukira. ni kuki yemera guhitishe commentaires zisebanya. rwose twemera liberte d’opinion aribyo kuvuga ko umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza. ariko kuvuga icyo utekereza siuguharabika abandi. kandi iyo umuntu atanga commentaires azitanga ku kiganiro cyangwa ku nkuru byerekeranye, ntabwo atandukira ngo ajye kubidafite aho bihuriye n’ikiganiro cg inkuru. nu kuri radiyo cg kuri TV iyo utanze ibitekerezo ugatandukira ku kiganiro nyirizina bakwima ijambo cg bakaguha icyerekezo. mureke guharabika abayobozi nta mpamvu mubareke bubake akarere dore ko ubu bashimwa kuba bakorera hamwe nka team ibi bikaba bifite aho bigejeje akarere ka ngororero mw’iterambere

alias kalimba yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

ikigaragara nuko hari comments zidafite aho zihuriye n’inkuru. turibaza n’impamvu Kigali Today ihitisha comments itabanje kureba niba koko zifitanye isano n’inkuru zishamikiyeho.urummva muratakaza credibility yanyu. none se niba inkuru ivuga ku banyereje umutungo wa Sacco ya Muhanda comment ikaza yibasiye abayobozi badafite aho bahuriye n’iryo nyerezwa murumva atari ugusebanya?

alias ndashimiye yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

nibyo koko se

wawa yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

Abo muvuze harugu nubundi bafunguwe
None bari gukora umunsi mukuru

byukusenge yanditse ku itariki ya: 30-06-2013  →  Musubize

ahubwo noneho batekinitse mumasoko ubu noneho bashizemo irindi habara rya mayor na gitifu wakarere ryitwa esperatha. uyu we binavugwa ko yanabyaranye na padiri. aka karere nikagire gatabarwe kuko kayobowe nibisambo. abantu bagera naho kwaka ruswa ku amazu ya Sacco ari kubakwa ngororero. uyu mayor na gitifu we nabasambo bateye ubwoba. ubu mayor yatangiye no kubaka amazu etage aho za ngororero rubavu nahandi. leta nitabare idukize aba basambo

kamali yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

yewe kuribwa kw’ariya mafaranga si igitangaza,kuko umwe muri bariya yahawe muri iriya Sacco akazi amaze kurya amafaranga ya Sacco y’Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya mumurenge wa Mahanda,mugihe atarayishyura agororerwa kurya ay’iy’Umurenge abaturage tubivuze badufata nk’abanzi.Iki kibazo cyagombye kubazwa abamushyizeho,bakavuga niba kiriya kibazo batari basanzwe bakizi kuko nta n’amezi atandatu yari ashize,bakagaragaza n’icyo bashingiyeho bamwimika

Alias Claude yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

Ngororero: Ariko Mana niwowe watabara kuko byinshi biba birimo akarengane kdi ntihagire umuntu ugira icyo abikoraho.
1. Mayor ruboneza kuva mbere hose akiri na Intendant yakundaga cyane ibintu 3: icyambere urumva uwo mugore ukora mu masoko ndetse n’umukobwa umufasha yashyizemo nta kizamini akoze ni cyo cya mbere akunda cyance. Icya kabiri amafaranga ukaba wayamutsindaho nari nziko wenda yabaye Mayor azayareka ariko se wambwira ukuntu akoresha abatigiste barimbura amapoteau ku muhada watanzweho amafaranga, uwatsindiye isoko akamuhereza amafaranga atabarika kuko uwatsindiye isoko ariwe wagombaga kwivaniraho ama Poteau y’amapironi ari mu muhanda hagati, nabibonye ejo bundi ubwo mpaheruka ndumirwa abatijisiti barimo barimbura ipoto iri hepfo y’Akarere. Icya gatatu cyo ni umupira rwose.
2. Rususa siyo yonyine icyakugeza ku Nyange y’Abaproro rwose ahubwo Rususa ni nzima: Nyange Tit yashyizeho abakozi uko yishakiye,umutungo we n’uw’ivuriro ntiwawutandukanya, amazu yujuje ahantu hose, yewe nta waribara ariko bose burya iyo umutwe urwaye n’ahandi haba harwaye Mayor natikosora akarere kazorama.
3. Ariko Umuvunyi Mukuru yatabaye koko: umukozi akora mu masoko imyaka mike akagura amazu,imodoka, …. Gusa amasoko ya Ngororero azakira ari uko julienne na Ruboneza batandukanijwe ndetse n’umukobwa ukorana na Julienne watwogogoje, usuzugura kumukuraho dao niyo waba wishyuye ni insinga,bisaba kwirya ukimara.

Mugabe Job yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Twebwe abapiganira amasoko mu Ngororero nibakureho Julienne ndetse n’umukobwa bakorana bivugwako yagiye mu kazi nta piganwa akoze, akadusuzugura,akadusaba ruswa mbere yo kuduha dao na notification cyangwa attestation de bonne fins tuzajya kurega mu nkiko.
Turarambiwe kabisa.
Ubundi waterefona umukobwa bakorana na julienne akakubwira ngo yibereye ku ishuri kaminuza yigamo ntazio iyo ariyo,ariko umuntu wiga kaminuza yitwara kuriya koko. Dore ko julienne we adkunda kuboneka ku kazi niba atagikora tutabizi.
Niba koko aro na Mayor wamushyizemo arimo asenya akarere ayoboye.

Mutwarasibo Yves M. yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Kaliza wowe uravuga,wenda n’uriya mugore julienne ushinzwe amasoko azavamo ariko Mayor azahita ashyira undi muntu mwene wabo wa za gisenyi kuko aribo atonesha!, kugira ngo abone uko atsindira amasoko, ndetse umukobwa bakorana na julienne ni mwene wabo wa julienne yashyizweho na Ruboneza nta piganwa ry’akazi akoze ahembwa neza nk’abarangije kaminuza kandi niwe mayor atuma mu by’amasoko kgali n’ahandi na Julienne bagafatanya! Ubu julienne n’umukobwa bakorana ngo basuzugura abandi bakozi bakorana bitwaje Mayor
Akarengane ngororero karakabije mu by’amasoko. Ubuyobozi bukuru butabare!!!!!
Cyuma Thadee. - See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article11265#forum59567

Cyuma Mariko yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka