Ngororero: Abakozi babiri b’ikigo nderabuzima cya Rususa barakekwaho kunyereza umutungo w’ivuriro

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rususa, Beninka Leoncie, hamwe n’umucungamutungo witwa Nyirabashyitsi Gloriose bahagaritswe ku kazi kubera gukurikiranwaho kunyereza umutungo w’icyo kigo nderabuzima.

Amakuru dukesha inzego zitandukanye mu murenge wa Ngororero icyo kigonderabuzima gikoreramo avuga ko nyuma y’igenzura ryakozwe n’abakozi b’akarere babishinzwe, basanze ibyanyerejwe byose bifite agaciro gasaga miliyoni umunani.

Harimo amafaranga miliyoni 5 n’ibihumbi 564 n’amafaranga 197, ndetse n’ibikoresho birimo sima bivugwa ko uwo muyobozi yatwaye atabiguze cyangwa ngo abihererwe uburenganzira.

Ikigo nderabuzima cya Rususa.
Ikigo nderabuzima cya Rususa.

Nyuma yo guhagarikwa ku kazi na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rususa (icyo kigo ni icya paruwasi Gaturika ya Rususa), amakuru atugeraho ni uko abo bakozi bombi barimo kwihishahisha polisi nayo irimo kubashaka ngo bisobanure kubyo baregwa cyangwa bashyikirizwe inkiko.

Ingeso yo kwiba no kunyereza umutungo wa Rubanda isa n’ikomeje gukura mu karere ka Ngororero, kuko muri iyi minsi za Sacco z’imirenge ya Muhanda na Hindiro nazo zibwe n’abakozi bazo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

cyakoze padili ikigararagara akarere ka ngororero nako karamutinya yababitsemo ubwoba ,ubwo se yabuzwa niki kwirukana abakozi babo,gusa padili agira itiku na mugenzi we w’umu padili yari yaramunanije tuzi ko akururana cyane yibagiwe ko yazanywe no gukorera imana.amashuli yo yayagize nk’urugo rwe.yazanye ababikira byagaragaje icyatumye yirukana titulaire,musenyeli akwiye gufata umwanzuro

kabati jean yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

rwose kalulu ni byiza ko wakurikiranye amakuru ariko nawe usa nufite aho ubogamiye. nonese padiri yabona amvuriro ya gatorika yangirika agceceka?kandi ntabwo yigeze ahagarika salaire yabo:bo bariketse baratoroka ariko ubu uwo comptable na titulaire ubu baraje bari aha mu ngororero nkeka ko bafite impamvu batorotse bakagira n’icyabamaze ubwoba cyatumye bagaruka.gusa icyo dusaba nuko leta ihaguruka ikagaragaza ikibazo cy’amafaranga yibwe irususa kuko rapport zibigaragaza ntaho zagiye.kandi ntidushaka umuryango wabantu bangahe mu ivuriro nkaho ikimenyane bakoze atariikosa rihanwa n’amategeko(akazu:president wa comite de sante,titulaire mubyarawe,data maneger umugabowe,social mubyarawe,travailleur umwishya we,infirmier dativa barangirije muri classe imwe,venuste infirmier barangirije muri classe imwe.nabandi bazanye babaturanyi bafitanye ubucuti buhambaye)ibi byose babiteguye bashaka uburyo bazanyereza umutungo w’ivuriro. rwose turasaba inzego z’akarere ka ngororero cyane ushinzwe ubuzima,mayor wakarere,directeur w’ibitaro bya muhororo gukurikirana ibi bibazo kuko bibogamiye iterambere ry’ivuriro rya rususa n’iryakarere ka ngororero ndetse natwe turabigaya cyane.kandi imyanzuro y’amafaranga yibwe turasaba ikinyamakuru today ko cyakurikirana uko yishyuwe kuko abo bakozi barahari barimo baridegembya kubera ikimenyane no mumufuko haremeye.dutegereje kureba umunzani hagati y’amafaranga n’ubutabera kuko ruswa murwanda twayiciye

gakwandi yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Maze iminsi myinshi nsoma amakuru ku Karere ka ngororero ngasanga ari amakuru meza nk’ayandi yose amenyekanisha ibibera mu gihugu by’umwihariko mu Turere tw’u Rwanda.
Ariko comments nagiye nsomaho zanteye kwibaza byinshi, njyewe ntabwo nagize ikibazo cy’abazandika kuko ubusanzwe tuzagera ku bwigenge nyabwo igihe havuzwe byose ariko ubushishozi bukatwereka iby’ukuri ibyo aribyo. Ibyo Nyakubahwa HE Paul Kagame ahora abidusaba ko tugomba gushishoza muri byose hagamijwe gukomeza kubaka igihugu cyacu, tugamije kwigira no kwishakamo ibisubizo: “iyi ni intore y’ikirenga twese dukwiye kwigiraho”.
Dore byinshi nibajije gusa nkabura akanya ko bigeza ku bakunzi b’Igihugu cyacu by’umwihariko b’Akarere ka Ngororero.
1. Kigali Today kuki inkuru zagaragaza comments especially on mayor, yahitaga izikuraho nyamara izindi zivuga ku Karere ka Ngororero zidafite comments zigatindaho: ntabwo rwose ari byo umuntu yakeka ko ubuyobozi bukuru bwa Kigali Today buba bwariye ruswa.
2. Hakunzwe kuvugwa Mayor Ruboneza umuntu akibaza; nkibaza niba ari byo, bikanyobera: niba koko ajya mu masoko ya leta ubwo amasoko y’akarere yaba meza gute?, niba imodoka ye nayo ikora ibiraka bya baba batsindiye amasoko, mbese ubwo yashobora gukebura ababa batsindiye amasoko bagize amakosa mu byo bakora? Rwose byaba bibabaje cyaneee!
3. Niba koko umugore wavuzwe kenshi wo mu masoko ngo witwa Julienne ari umugore wa mayor ubwo koko amasoko yakwigira aba mazima? sinzi niba ari uw’isezerano cg ari inshoreke: ariko yaba uwisezerano ntibyemewe kuko ubwo amasoko yaba abaye nkaho ari aya mayor, abaye inshoreke byaba ari umuco mubi cyane ndetse ari agahomeramunwa ku muyobozi uyobora urwego rukomeye rw’akarere kandi niyo yaba ari umupfakazi bikavugwa bikogera hose ko yamutyuye wenda mayor akaba afite undi mugore rwose ni ukwiyandarika akwiye guhwiturwa uko byagenda kose mayor ntakwiye kwiyandarika, kuko ni umuntu ukomeye twese twubaha ahagarariye intore twse turebera itajya yiyandarika na rimwe.
Hanavuzwe ho mayor yamusinyiye conge kugira ngo adafungwa? Byaba bibabaje cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!
4. Havuzemo umugore wundi ukorana n’uwo mu masoko wagiye mu kazi adakoze ikizamini; byo ntabwo nabyemeye: none se n’ubuyobozi bwacu bwiza twese twemera birashoboka? Hakaba hari umuntu ujya mu kazi adakoze ikizamini; rwose niba ari ko biri byaba bitangaje cyane; ariko ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu twese twemera n’amahanga akabwizera se bwaba bubizi? Ku zihe mpamvu se? nta komisiyo se ikoresha ibizamini iba Ngororero? Cyangwa ni uko bavuze umuco wo gukunda abagore wa mayor bigatuma n’abakamugiriye inama yo kubikosora babitinya? Byaba bibabaje cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!
5. Havuze Padiri wirukanye titulaires w’ibitaro bya rususa : mana yanjye mu gihugu hose abanyamadini barenze inshingano zaba barenga ibyo amategeko abemerera ahubwo basigaye bari hejuru ya ba mayors, padiri, pasiteri nibo basigaye bashyira abakozi mu kazi : aho ntuye higeze kuba ikizamini maze batumiza padiri muri interviws, umwe aza kujurira atishimiye amanota bigeze i kigali barabisesa kuko padiri yagiye muri interviewe atabyemerewe ?
Nawe se leta iruka amavuriro ariko amadini kandi yose agahita ayagira ayayo,leta niyo ihemba niyo itanga imiti niyo itanga ibikoresho,iki kibazo gikwiye guhagurukirwa kikabonerwa umutu uhamye kuko amadini amaze kurengera cyane, yarenze ku mategeko agenga uko amavuriro n’amadini acungwa.
Amashuri yo nti wareba, amafaranga amadini aca amashuri ngo y’iminsi mikuru , y’ibindi bikorwa kandi avuye mu mafaranga ya leta biteye agahinda, kubaka insengero, abarimu bahora basabwa imisnzu y’iminsi mikuru…..! inyubako nziza leta imaze kubaka ku mashuri, hari aho gitifu w’akagari yagiye mu kigo adasabye uruhushya padiri ategeka ko bamaufungirana, yavuyemo polisi iterefonye padiri, kandi yari agiye kureba uko yapanga imiganda akurikije ibikorwa bisigaye, ngo ariko kuko atari gatolika ahita afungiranwa ngo ntakinjire mu nyubako z’irindi dini atasabye uburenganzira!
Nawe se ubu haraboneka umwanya mu ivuriro cg mu ishuri padiri,pasiteri agahita ashyiramo umuntu we kandi uwo muntu agomba gushyirwamo na leta? Mbse ubu koko turagana he?turajya he? Bigire inzira ibyo bigo bifate ubwigenge busesuye noneho n’imicungire y’abakozi ibe iyabo; gusa bziagora leta kuko iragenda yubaka amashuri ,amavuriro byarangira akaba ay’amadini ngo ba nyir’ubutaka kuko akensai ari bwo bwabo, naho kuvuga ngo nyir’ikigo ni bake cyane bafite ibigo biyubakiye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Hari umwana uherutse kwirukanwa ngo yanze gusenga mu kigo kimwe cy’ishuri ntavuze? Mbese gusenga ni agahato ko umuntu afite uburenganzira bwo gusenga cg kudasenga.
6. Hari bamwe bavuze ko hari ibikorwa remezo byiza byakozwe ibindi birubakwa; niba atari nko mu tundi turere usanga hubakwa inzu igahita igwa cyangwa ikava, ikiraro kigacika kitari cyatwahwa ni amahirwe; nta bikorwa remezo bya ngororero nzi ntabwo ndahagera ariko niba ari byiza very good! Twashimira umukozi ubishinzwe imana imufashe akomeze asohoze inshingano ze.
Mperutse kumva mu ruhengeli ngo barakoze amatara yo ku muhanda ngo none kimwe cya kabiri yapfuye atari yaka? Birababaje cyane!!!
7. Abavuzweho amakosa bose bose bareke kwikoma abantu, nkuko nabisonye mu nkuru imwe,aho umuntu avuga agahita avuga ngo ni kanaka, ni kanaka, niba ibyanditswe ari ikinyoma ni amahirwe ku bavuzwe bose ariko niba ari ukuri bikosorwe rwose.

kalulu yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

IMANA YONYINE NIYO IZI IBI BYOSE BIZASOBANUKA KANDI NTAMVURA IDAHITA.KANDI BURI WESE AFITE ICYO IMANA YAMUGENEYE KANDI NTIYAKIRENGAHO.MANA DUTABARE KUKO NDABONA BITOROSHYE.INZANGANO,ISHYARI,NO GUKUNDA AMAFARANGA BITERANIJE ABANTU.MAWEEEEEEEEEEEE DUTABARE.

GAHOZO. yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Ngororero biteye agahinda kabisa kdi umugani ni mayor waho ubiri inyuma n,umugore wo mu masoko n,umukobwa bakorana.
Nawe se wasobanura gute ukuntu nagiye gupiganira ikibanza cyo kubakmo sitation gito cyane ngatanga amaf arenga miliyoni icumi ;mayor n,umukozi w,amasoko bakandya bakariha uwatanze cumi n,eshanu nibyiza ni inyungu z,akarere ka ngororero ariko se ko yatanze ikibanza kikubye incuro icumi ahitwa ku rukiko; cyo kubakamo etaga nawe afitemo imigabane akagitangira atageze kuri miliyoni enye, none mbabwire uko yabigenje nabwo akampeza mu isoko afatanije n,umugore wo mu masoko ndetse n,umukobwa bakorana ugenda yinyonga ntazi uko yitwa,ahora kuri internet yayivaho telefoni serivisi ye ni iyo akagusubiza nkwaminuje nari nzi ko ashobora kuba arangije mu mahanga. Ejo bundi nari kabaya mpura n,imodoka y,akarere ije gutwraa abakozi ba ewsa baje bagiye gukuraho ipoto iri kuri iyo etage ya mayor mwasanga essence ari iy,akarere kdi niyo itaba iy,akarere am;apine uwo ,mushoferi wabatwaye byose ku nyungu ya mayor ngororero, none se ko ubundi ewsa yitwarira abakozi ;mayor wa ngoroero ko ari etage ye iyo abatwara mu modoka ye ko leta yayimuhaye.
Ahaaaaa. Umugore ushinzwe amasoko ngo nawe afite umugore umusoreshereza mu isoko rya ngororero, mbese amasoko barayagabanye.
Ahaaaaaaa. Ni mugihe reka basuzugure.

karema thiers yanditse ku itariki ya: 30-06-2013  →  Musubize

Amatiku yo mu ngororero ni aya kera kuva ku bwa Rwamuningi

rukundo yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

kuvugango padiri ntabikurikiranese bishingiye kuki?,ivuriro ni irya gatorika nubwo nawe yari yaratinze kubagaragaza igihe niki,kandi amakuru meshi nibimenyetso arabifite kuko yanze kubigaragariza akiHAGER ubu rero yararambiwe kandi abizeho bihagije. NDABAMENYESHAKO IBYA GATORIKA ATARIBYO GUTERA INYONI. UMUTUNGO WIVURIRO UGENZURWA CYANE NA GATORIKA KURUTA UKO AKARERE KAWUGENZURA.BAJYA GUSHYINGIRWASE AMAFARANGA BAYAKUYEHE? IYO CREDIT SE IHUYE NIRIYA NZU?KANDI WIBUKEKO ANDRE AFASHA NA FAMILLE YE(ISE UBA UGANDA)URUHARE RUNINI RERO RUVA KUMUGORE.NONESE MUMAFARANGA DUKORERA 3000 NUTUNDI DUKE TWIYONGERAHO WAYANYWERA INZOGA BURI MUNSI KURIYA MURUGO UKAGEZAYO IKI???NDAVUGA UMUGABO,IYO CREDIT SE WAYISHYURA UTE UYAMARIRA MUNZOGA UDAFITE AHO UKURA ANDI(GUTERURA MU IVURIRO)?

muhirwa deo yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

aah,iyo usomye usanga ngororero ituwemo nabanyeshyali gusa ,wageze kuli BK ukareba credit bafite,sha mwicecekere ,utazi isi azayibona, uyu munsi nibo ejo nimwe,kuvuga ngo nabo mu karere babigaragaje baretse akarere kakabirangiza ko ariko kabahemba padiri ntazane polisi ibintu bitararangira ,umuntu ahagarika abantu audit itarangiye.

Rudomoro yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

dusabye inzego zibishinzwe bagenzure impapuro zisohorerwaho amafaranga bikorwa n’ushinzwe abajyanama bubuzima,bagenzure nibya DATA MANEGER UMUGABO WUWO TITULAIRE KUKIGO KIMWE KUKO ARIWE NTANDARO YABYOSE. BAGENZURE NOGUKORESHA FAMILLE IRENZE ABANTU BANGAHE NABO BIGANYE BOSE HAMWE BATANDATU(6),RWOSE MUTABARE RUSUSA IVE MURI IRIYA FAMILLE KANDI TWITEGUYE KUZABA ABAGABO MUKUBASHINJA NUBWO ABATURAGE BOSE BAZI AKARENGANE KAGIYE GAKORWA KUGIRANGO ABOBAKORANA BATABYUMVA KIMWE BABIGIZE KURE YABO, KERETSE UWIYEMEJE KWIPFUKA MUMASO NTAVUGE IBYO ABONA

mujyambere yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Ngororero: Ariko Mana niwowe watabara kuko byinshi biba birimo akarengane kdi ntihagire umuntu ugira icyo abikoraho.
1. Mayor ruboneza kuva mbere hose akiri na Intendant yakundaga cyane ibintu 3: icyambere urumva uwo mugore ukora mu masoko ndetse n’umukobwa umufasha yashyizemo nta kizamini akoze ni cyo cya mbere akunda cyance. Icya kabiri amafaranga ukaba wayamutsindaho nari nziko wenda yabaye Mayor azayareka ariko se wambwira ukuntu akoresha abatigiste barimbura amapoteau ku muhada watanzweho amafaranga, uwatsindiye isoko akamuhereza amafaranga atabarika kuko uwatsindiye isoko ariwe wagombaga kwivaniraho ama Poteau y’amapironi ari mu muhanda hagati, nabibonye ejo bundi ubwo mpaheruka ndumirwa abatijisiti barimo barimbura ipoto iri hepfo y’Akarere. Icya gatatu cyo ni umupira rwose.
2. Rususa siyo yonyine icyakugeza ku Nyange y’Abaproro rwose ahubwo Rususa ni nzima: Nyange Tit yashyizeho abakozi uko yishakiye,umutungo we n’uw’ivuriro ntiwawutandukanya, amazu yujuje ahantu hose, yewe nta waribara ariko bose burya iyo umutwe urwaye n’ahandi haba harwaye Mayor natikosora akarere kazorama.
3. Ariko Umuvunyi Mukuru yatabaye koko: umukozi akora mu masoko imyaka mike akagura amazu,imodoka, …. Gusa amasoko ya Ngororero azakira ari uko julienne na Ruboneza batandukanijwe ndetse n’umukobwa ukorana na Julienne watwogogoje, usuzugura kumukuraho dao niyo waba wishyuye ni insinga,bisaba kwirya ukimara.

Mugabe Job yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Ibivugwa byose ni uguharabika kuko yatse crédit muri BK we n’umugabo. Ibyo kubaka rero ntaho bihuriye n’umutungo wa CS

alias yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

wowe vicky,kabati,nezerwa ntamakuru mufite ya centre de sante rususa mwicecekere .ikigo nicyabapadiri kigaterwa inkunga na leta .mutubarize andre aho akuye iriyanzu kuko duhembwa angana ,mubaze fravier ukuntu abantu batandatu ba famille bakorana

habumugisha yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka