Ngo babuze ukundi batera u Rwanda bakoresha ibiyobyabwenge

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba, Maj.Gen Mubarakh Muganga, ahamagarira Abanyarwanda kumenya ko hari intambara ikaze barwana kandi bagomba gutsinda kuko bayitsinzwe ntakizere cy’ibyo baba baragezeho.

Iyi ntambara itagombera amasasu u Rwanda rwashowemo, Gen. Mubarakh avuga ko ari intambara y’ibiyobyabwenge bituruka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’igihugu cya Tanzania bikoherezwa mu Rwanda, ababikoresha bagahungabanya umutekano.

Gen Mubarakh avuga ko abanzi b’u Rwanda basanze nta bundi buryo bwo gutera u Rwanda no kuruhungabanyiriza umutekano bagahitamo kuhohereza ibiyobyabwenge, bituma Abanyarwanda bihungabanyiriza umutekano.

Iyi ntambara y’ibiyobyabwenge ngo si ubwa mbere ibaye ku isi kuko no mu bihugu bikize yarakoreshejwe nk’Ubushinwa n’Ubwongereza, aho ibiyobyabwenge byoherezwaga mu Bushinwa kugira ngo ababikoreshe bate ubwenge Abongereza bashobore kwikorera gahunda zabo ntawe ubavangiye ikaba yari intambara yiswe “Opium War”.

Opium War yabayeho inshuro ebyiri kuva 1839 kugera 1842, yongera kuba kuva 1856 kugera 1860, ariko Abashinwa bashoboye kuyifatira ingamba kugira ngo irangire.

Gen Mubarakh ahamagarira Abanyarwanda kurwanya ibiyobyabwenge byinjizwa mu Rwanda.
Gen Mubarakh ahamagarira Abanyarwanda kurwanya ibiyobyabwenge byinjizwa mu Rwanda.

Zimwe mu ngamba zafashwe kugira ngo iyi ntambara y’ibiyobyabwenge irangire n’uko uwo basanzeho ubucuruzi bw’iki kiyobyabwenge cya Opium uwo ariwe wese yishwe bigatuma abaturage batinya kubikoresha no kubicuruza.

Mu Rwanda iyi ntambara Gen Mubarakh avuga ko ariyo ruri kurwana nubwo rwo rutica ababicuruza n’ababikoresha, gusa akaburira ababikoresha n’ababicuruza ko bari kuyoboka umwanzi mu kwisenyera igihugu.

Gen Mubarakh avuga ko inkomoko y’ikiyobyabwenge kigwiriye mu Rwanda ari RDC na Tanzania, bikaba bimaze kwangiza abana b’Abanyarwanda ugereranyije n’abari i Wawa, mu gihe buri wese atanze amakuru ku babicuruza, ababikoresha byagabanuka, cyane ko hari abakomeye n’inyubako ziyubashye zibicumbikira.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

UMUNTU ARAMUTSE AZI ABANTU BABIKORA YABIGE NZAGUTE

IRADUKUNDA ISMELI yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

Ibivugwa kuri uwo Pastor w’i Nyanza sibyo kuko njye nagnire n’uwabyibone ambwirako rimwe inkongi y’umriro yibasiye urwo rugo ahibereye bicaye mu salon ampamiriza ko yabyiboneye kandi uwo mugabo afitemo

Boniface yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

hamwe n’Isumba byose hamwe nishobora byose izi kurwana kurusha abari mwisi bose izatuneshereza MANA nawe ntukunda ibiyobyabwenge fasha abanyarwanda twese tutazagwa mu migambi yababisha turwanirire wowe wamenye kuyobora imitima y’abanyarwanda duhe guharanira gukora ibigushimishije gusa. nubwo abanzi babaye benshi twizeye wowe Imana ikunda abanyarwanda nurwanda uzadutsindira kuko nta ntambara yagutsinda. nshize abanyarwanda bose mu maboko yawe uturinde kwandura tunkwa ibyo abanzi bacu bifuza ushimwe ko utaturekura kandi ko ukomeza kuduha guhagarara neza uko wifuza mwizana rya YESU AMEN.
NUMVISE NTA KINDI NABWIRA ABANYARWANDA USIBYE KWIRAGIZA ISUMBA BOSE KUKO IYI NTAMBARA IRAKOMEYE TWIRWANIYE TWATSINDWA ARIKO ITURWANIYE TWATSINDA IMANA IHE UMUGISHA IGIHUGU CYACU CY’URWANDA. MERCI

zouzou yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Ntakujenjekera abashaka kubyara FDL muri batisimu,

Ntirenganya yanditse ku itariki ya: 7-07-2013  →  Musubize

Uwo mugabo na bambwe

Ntirenganya yanditse ku itariki ya: 7-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka