Mayange: Yetewe icyuma nyuma yo kwanga ko bacururiza kanyanga mu kabari ke

Umugabo witwa Ndimurwango Alphonse yatewe icyuma n’uwitwa Izagirukwayo amuhoye kuba yaranze ko acururiza kanyanga mu kabari ke kari mu gasantere ka Nkanika mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gakamba, Umurenge wa Mayange akarere ka Bugesera.

Ndimurwango avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga kubera ko yanze gukorana n’itsinda avuga ko ari iry’abanyarugomo banacuruza kanyanga n’urumogi riyobowe n’uwitwa Rutikanga naho Izagirukwayo akaba umwe mu barigize.

Yagize ati “natewe icyuma bagambiriye kunyica ariko Imana irandinda nticyamfata mu gituza, kuko cyamufashe mu kwaha. Uwanteye icyuma ari mu itsinda rya Rutikanga ari nawe wambwiye ko azanyica. Kuri ubu akaba yarahise acika”.

Ndimurwango Alphonse aho arwariye iwe mu rugo.
Ndimurwango Alphonse aho arwariye iwe mu rugo.

Ndimurwango avuga ko Rutikanga amuziza ko bapfa ko yigeze gufatwa yibye maze baramuhamagara asobanura ko amuzi kandi ko ari umujura. Aha akaba yarahise ajyanwa gufungwa nyuma y’iminsi ibiri arafungurwa.

Ati “akimara gufungurwa yaje kunshaka maze arankubita njya kumurega ariko biba iby’ubusa, none ubu arashaka kunyica”.

Uyu Rutikanga avuga ko ngo yigize ikigenge muri ako gace kuko ngo ntawe atinya kuko no mu minsi ishize aherutse gukubita umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakamba, Nsengiyumva Omega.

Ugira uti “uyu mugabo ni umujura, acuruza Kanyanga, acuruza urumogi, arakubita agakomeretsa, arambura, akiba amatungo y’abantu akayabagira iwe n’ibindi, ikibazo ni uko tutavuga. Iyo polisi imufunze abaturage batinya kujya kumushinja banga ko nafungurwa yabica dore ko haca iminsi mike Polisi ikamurekura”.

Abaturage ku kabari ko mu gasenteri ka Nkanika aho Ndimurwango yaterewe icyuma.
Abaturage ku kabari ko mu gasenteri ka Nkanika aho Ndimurwango yaterewe icyuma.

Umukuru wa Polisi mu Karere ka Bugesera, Supt. Donat Kinani, avuga ko uwo mugabo Rutikanga koko afatwa akarekurwa kubera ko haba habuze abamushinja. Ariko ubu akaba yaratorotse none akaba ashakishwa hamwe n’abo bafatanyije gukora urugomo.

Abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera batangaza ko abanywa kanyanga aribo akenshi barangwa n’ibikorwa by’urugomo akaba ariyo mpamvu iyo nzoga irwanywa.

Kugeza ubu Ndimurwango arwariye mu rugo nyuma yo kuvanwa kwa muganga, ibi ngo bikaba byaradindije ubucuruzi bwe.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyo mugabo RUTIKANGA (Umukuru w’amabandi)wo muri Centre ya Nkanika ndamuzi yigize igihangange mu kwiba amagare no kubaga amahene azituye. Ariko se SE wa Mayange (NKURUNZIZA) abikoraho iki?

Bwenge yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Uyo mugabo RUTIKANGA (Umukuru w’amabandi)wo muri Centre ya Nkanika ndamuzi yigize igihangange mu kwiba amagare no kubaga amahene azituye. Ariko se SE wa Mayange (NKURUNZIZA) abikoraho iki?

Bwenge yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka