Kimihurura: Imodoka iyobye umuhanda igonga umumotari n’abagenzi babiri

Imodoka y’ijipe yo mu bwoko bwa Nissan yaturukaga mu nzira za Hotel Lemigo yerekeza i Remera, iyobye umuhanda kubera umuvuduko mwinshi yari ifite ihitana umumotari wari mu nzira mbere yo kugonga abagenzi babiri bihitiraga.

Imodoka yagonze urukuta rya etaje irimo kubakwa hafi ya Lemigo Hotel.
Imodoka yagonze urukuta rya etaje irimo kubakwa hafi ya Lemigo Hotel.

Mu masaha ya saa yine zishyira saa tanu zo kuri uyu wa 10/07/2013 nibwo iyi mpanuka ibereye iruhande rw’inzu ya etaje iri kubakwa ahateganye n’inzu inteko ishinga amategeko ikoreramo.

Abo imodoka yagonze baryamye hasi.
Abo imodoka yagonze baryamye hasi.

Bamwe mu bagenzi babonye iyi mpanuka iba batangarije Kigali Today ko umushoferi w’iyo jipe ashobora kuba yagize ikibazo cy’umuvuduko mwinshi imodoka ikamurusha ingufu agata umuhanda.

Umwe ati: "Ntibyumvikana uburyo kariya gahanda kamanuka iruhande rw’urukiko rw’ikirenga umuntu yakanyuramo n’uriya muvuduko."

Abagenzi bihitiraga bahise bihutira gutabara.
Abagenzi bihitiraga bahise bihutira gutabara.

Kugeza ubwo impanuka yabaga abagonzwe bose bagaragazaga gukomereka bikabije ariko nta n’umwe wahise apfa.

Abandi bakemeza ko hashobora kubamo abaza gupfa nyuma, kuko bose iyo modoka yabaciye hejuru mbere yo gusekura urukuta nayo ikangirika ku ruhande rw’iburyo.

Umushoferi wari utwaye imodoka yahahamutse kubera abantu yagonze.
Umushoferi wari utwaye imodoka yahahamutse kubera abantu yagonze.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bantu bihangane kk bibaho mu buzima kd uwo mu motali imana mu bayo.

manzi yanditse ku itariki ya: 11-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka