Kayonza: Umuyobozi w’akagari afunzwe akekwaho kwenga Kanyanga

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabura mu murenge wa Kabarondo afunzwe akekwaho gukoresha inzoga ya Kanyanga ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda.

Uwo muyobozi yafunzwe tariki 13/06/2013 nyuma y’aho abaturage bo mu kagari ayobora bamutungiye agatoki Polisi ko na we yaba akora inzoga ya Kanyanga.

Hari muri gahunda y’ibikorwa by’icyumweru cyahariwe Polisi, ubwo Polisi yasobanuriraga abaturage bo mu mudugudu wa Kabeza mu kagari ka Kabura ingaruka mbi z’amakimbirane yo mu miryango.

Abaturage babajijwe icyaba gitera amakimbirane mu miryango benshi bemeza ko ku isonga haza inzoga ya Kanyanga. Bavuze ko impamvu iyo nzoga idacika muri ako kagari ari uko hari n’abayobozi bayikora. Mu batunzwe agatoki harimo abakuru b’imidugudu batandatu bo mu kagari ka Kabura n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabura we yahise ajyanwa gufungwa kugira ngo iperereza ku byo aregwa rikorwe. Yari akiri mushya mu murenge wa Kabarondo kuko nta gihe kinini cyari gishize yimuriwe muri uwo murenge. Mbere y’uko awimurirwamo yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwimishinya ko mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo, Ngabonziza Bideri Vincent yatwemereye ko uwo muyobozi w’akagari ka Kabura afunzwe akekwaho gukora inzoga ya Kanyanga. Gusa yavuze ko nta kuri kuramenyekana ngo abantu bamenye niba ibyo abaturage bamushinja ari ukuri cyangwa bamubeshyera.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburasirazuba, Spt. Emmanuel Karuranga, yavuze ko umuyobozi wagaragaye mu byaha bihanwa n’amategeko na we akurikiranwa nk’abandi bose, kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Yongereyeho ko nk’umuyobozi uba ukwiye gutanga urugero ku baturage ariko ntabikore ahanwa yihanukiriwe iyo ahamwe n’icyaha.

Uwo munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabura azakorerwa dosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha aburanishwe nk’abandi Banyarwanda bose nk’uko umuvugizi wa polisi yakomeje abivuga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka