Kayonza: Batuburiye umugenzi muri gare bakubitwa iz’akabwana
Abasore batatu tutabashije kumenya amazina batuburiye umugenzi amafaranga ibihumbi 100 muri gare ya Kayonza baracika, ariko nyuma baza gufatirwa mu kabari bari bagiye kwiyakiriramo bakubitwa n’abaturage karahava mbere yo kugezwa kuri Polisi.
Umugenzi watuburiwe amafaranga ngo yari afite ibihumbi 100 mu gikapu abo bajura bamubwira ko habaye umukwabu ku buryo bari kwambura umuntu ibyo afite byose, bamubwira ko niba afite amafaranga agomba kuyabika neza batayamwamburira muri uwo mukwabo.
Ababonanye uwo mugenzi n’abo basore muri gare badutangarije ko uwo mugenzi yahise akora mu gikapu n’abo basore bamureba, ariko ntibamenya ibyo barimo. Abasore ngo bahise bamusezera baragenda hashize akanya babona wa mugenzi wari utegereje imodoka abaye nk’umusazi avuga ko yari afite amafaranga ibihumbi 100 akaba yahindutse ibipapuro.
Abajijwe niba abasore bari kumwe abazi yavuze ko atari abazi, ahubwo ngo bamubwiraga ko akwiye kubika amafaranga ye neza umukwabu utayamwambura.
Abaturage bahise batangira gushaka abo bajura baza gufatirwa mu kabari kari nko kuri metero 500 uvuye mu mujyi wa Kayonza, aho bari bagiye kwiyakira muri ayo mafaranga bari bamaze kwiba uwo mugenzi bakayamuhinduriramo ibipapuro.
Abaturage batuye hafi y’ako kabari, abagabo, abagore, abasore n’inkumi n’abana bakimenya iyo nkuru baje ari benshi n’inkoni batangira gukubita abo bajura, abatabashije kubona inkoni hafi bakabakubita inshyi, imigeri n’ibipfunsi bose intero ari imwe bati “Nta keza k’umujura”.
Abaturage bahisemo kubanza gukubita abo bajura mbere yo kubajyana kuri sitasiyo ya Polisi, kuko bamwe bavugaga ko bahise babajyana kuri Polisi batahanwa ngo bumve uburemere bw’amakosa bakoze; nk’uko uwitwa Nzabonimpa yabidutangarije.
Abo basore bakubitiwe mu muhanda Kigali-Kayonza ku buryo imodoka zabanje guhagarara kubera ukuntu bari biraye mu muhanda. Umwe muri bo yuriye imodoka y’ikamyo yari itambutse ashaka gucika, abaturage bakurikira iyo modoka bayikubita ibiti kugeza ubwo uwari uyitwaye ahagaze bagafata uwo mujura.
Abo bajura bafatanywe amafaranga bari batuburiye uwo mugenzi, ariko ntitwabashije kumenya umubare w’ayo babasanganye. Bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
ibihumbi magana atanu barabintwaye nsubira ku isuka,abo ni n’abarozi kuko uko amafaranga ahinduka utabisobanukirwa
abo bajura ahubwo bayogoje igihugu babahagurukire bamaze baturage babambura biyita batubuzi.uwabanyereka ngo mbereke uzi ibintu baherutse gukorera umukecuru muri gare
Yebabawe,oya nibabakosore kabisa,maze bameke ko kubaho udakora bizana urugomo ruhanirwa.Apu reka babakosore rwose pe.
nI BYIZA KO BATABAYE UWO MUTURAGE WARI UMAZE KWIBWA NAKO GUTUBURIRWA ARIKO NA NONE BATURAGE BA KAYONZA MWIRINDE KWIHANIRA.MUSHOBORA KUMUKUBITA INKONI AKAGWA AHO MWESE MUGAKATIRWA DA!!!!!!!!!!!!
Abaturage b’i Kayonza barasobanutse, ndabashimye cyane mukomereze aho kuko n’abo bajura bashobora kuba bari mu gico cyateye aho mu gihe minsi ishize bagakomeretsa abaturage b’inzirakarengane.
Ibi bintu biragayitse.
Kirazira ko abaturage aba aribo bihanira .
Ni byiza ubwo mu Rwanda hasigaye haratangiye gutangwa ubutabera bunyuze mu makofe ku bisambo