Karongi: Ngo afite ubuhanga butangaje bwo gukora amafaranga

Kuri station ya Polisi mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi, hafungiye umugabo witwa Noheli watawe muri yombi ku mugoroba wa tariki 04/07/2013 akekwaho gukora amafaranga.

Uwo musore ugaragara nk’uri mu kigero cy’imyaka 30 avuga ko yitwa Noheli, kandi ngo nta se nta nyina agira.

Uwo mutubuzi unabyiyemerera yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano (abasirikare) mu murenge wa Rubengera, aho yari ari mu kabari arimo gutubura amafaranga yarangiza bakayanywera.

Nk’uko nawe ubwe abyiyemerera, ngo ubwo bushobozi arabufite kandi aremera ko yakoze icyaha. Noheli avuga ko umuha inoti iyo ari yo yose, ukamushakira akadobo karimo amazi na omo, ubundi agashyiramo ya noti agacugusa, yarangiza ukabona inoti zisesekaye imbere yawe zingana n’amafaranga wamusabye kugukorera.

Ariko ngo si ngombwa OMO, avuga ko afite n’ubushobozi bwo gusukaho inzoga ya Mutzig cyangwa Primus, ngo apfa kuba yabanje kuyinywaho. Impamvu bishoboka ngo ni uko byeri ijya kumera nka OMO.

Noheli avuga ko ngo bakimara kumugwa gitumo inoti za bitanu yari amaze gukora zingana n’amafaranga ibihumbi 45 yahise azihindura ibiceri, kandi n’abamufashe babyemeje.

Abajijwe impamvu abikora kandi azi neza ko bitemewe, yasubije agira ati “Nibafata ibyo biceri bagasanga ari ibihimbano nzemera bampane. N’ubu nawe ubishatse nagukiza, kandi nkaguha amafaranga mazima tutavuye hano”.

Noheli wiyemerera ko afite ubushobozi bwo gukora amafaranga akaza ari mazima.
Noheli wiyemerera ko afite ubushobozi bwo gukora amafaranga akaza ari mazima.

Ubuyobozi bwa gisirikare mu murenge wa Rubengera (bwaraye bumufashe) nabwo buremeza ko hari undi muntu uzwi ku izina rya Theobald nawe uziranye na Noheli, wari waratesheje umutwe abashinzwe umutekano mu karere ka Karongi. Ngo yirirwaga atubura amafaranga akayaha abantu, abandi bakayasangira na we mu kabari kugeza igihe ashiriye.

Ngo hari n’igihe bamufashe akimara kubikora, bamujyana ku mufunga, ya mafaranga yari amaze gukora bayajyanye muri banki basanga ni mazima, mbese atari nka yayandi y’abatubuzi basanzwe b’abajura. Uwo Theobald bavuga ko ngo yigeze gupfa arazuka.

Aho bibera amayobera ni uko Noheli atari umutubuzi w’umujura, kuko ntawe yaka amafaranga ye ngo ayamwibe, ahubwo abaza abantu niba hari uwifuza amafaranga, hagira uwemera akamubaza ati urifuza angahe, mwamara kumvikana ukamuhereza inoti ibonetse yose, akayikoramo izindi nyinshi zihwanye n’ayo wamusabye.

We nta kindi agusaba, nta n’amafaranga asigarana, yose ayaha uwayamusabye ubundi akamugurira byeri gusa.

Noheli yavuze ko ubwo bushobozi bw’amayobera yabukuye ahitwa ‘ku musaza’, ariko ntasobanura aho ari ho, gusa ngo iyo agiye iwabo kwa nyirakuru bamwamaganira kure bavuga ngo si we, ngo kuko umwana wabo bajya gusa yapfuye kera n’imva ye ikaba iri mu rugo.

Uwo Noheli ni umuntu usanzwe ubona ko nta mutungo afite, habe n’inkweto. Imyambaro ye nayo ifite ico, niyo umubajije impamvu adakora amafaranga ngo yikenure, akubwira ko bidashoboka kuko ngo abamuhaye ubwo bushobozi bamubwira ko we adashobora gutunga amafaranga.

Ubuyobozi bwa gisirikare mu murenge wa Rubengera aho Noheli yafatiwe, buvuga ko nta kindi bubona bwakora usibye gusaba Noheli kureka ibyo bintu, kuko ngo nibanamujyana mu bucamanza nta kabuza azabatsinda, kuko amafaranga akora na banki ubwayo itabasha kuyatandukanya n’amazima.

Ni ku nshuro ya gatatu Noheli atabwa muri yombi, ubwa mbere ngo yabanje gufungirwa muri gereza nkuru ya Gitarama, ubwa kabili ajyanwa muri Gereza ya Mpanga, aho hose ariko bageraga aho bagasanga nta cyaha gituma ahera mu buroko bakamureka agataha.

Mugenzi we Theobald nawe ngo ni ko byagenze, kuko mu karere ka Karongi babuze uko bamugira bamwohereza iwabo i Kibungo aho akomoka, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa gisirikare mu karere ka Karongi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ahubwo Nimudushakire N’abandi Turebeko U Rwanda Rwava Mubukene

Alias Kanaka yanditse ku itariki ya: 30-10-2016  →  Musubize

Ndabona u Rwanda rutangiye kubona abahanga kandi vision twerekezamo iradusaba kwihangira imirimo, none rero uwo musore nibamube hafi kugirango ubwo buhanga atazabwangiza?
Ikigaragara afite ukuri kuko afite cndition agenderaho kandi zigomba gukurikizwa!!! ntagasaze turamukeneye cyane.

Alias Hindia yanditse ku itariki ya: 7-07-2013  →  Musubize

Ahubwo BNR ni muhe akazi nibyo byakemura icyo kibazo

mugabo yanditse ku itariki ya: 7-07-2013  →  Musubize

NANJYE UWAMUNYEREKA AKANTU BURIRA IYI NOTI 5000 ZIKABA INOTI 2000 UBWO URIKUMVA KO ARI ONE MILLION NUMU TUF KABISA

ALPHA yanditse ku itariki ya: 7-07-2013  →  Musubize

Bamubaze niba nama dollars abasha kuyatubura akaba menshi kandi mazima? Harayo nfite shaka ko yiyongera.lol

alias pepe yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize

uyu mugabo ndumva atangaje

placide yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize

bamureke ni impano yihariye ,ahubwo nibamuze neza ubwo buhanga natwe atwigishe nti tuzongere gusaba inkunga amahanga.

rutayisire tomas yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka