Gicumbi: Babangamiwe n’isoko riremera mu muhanda rwagati

Abatwara ibinyabiziga batangaza ko babangamiwe n’isoko ry’ahitwa Kuruyaga mu murenge wa Byumba hafi y’inkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Gihembe kuko iyo bahageze babura inzira yo gucamo ndetse ugasanga ubwinshi bw’abantu bwateza impanuka.

Ngayaberura Patrick utwara moto mu mujyi wa Byumba atangaza ko akenshi iyo bajyanye abantu mu nkambi babatwaye kuri moto babura inzira banyuramo kubera ko ibicuruzwa n’abantu baba buzuye mu muhanda rwagati ari benshi.

Si we gusa kuko na Mutabazi Alphonse nawe utwara Mini Bisi itwara abagenzi asanga iryo soko ribangamye cyane ku batwara ibinyabiziga ndetse no ku bagenzi bagenda n’amaguru.

Ati “Nawe reba niba umuntu utwaye imodoka ndetse na moto babura inzira kubera abantu buzuye mu muhanda urumva se abagenda n’amaguru bo badafite ikibazo gikomeye cyo kuba bakoresha impanuka twe dutwaye ibinyabiziga nabo batiretse.

Imodoka zibura uko zitambuka kuko baba bicaye mu muhanda rwagati.
Imodoka zibura uko zitambuka kuko baba bicaye mu muhanda rwagati.

Mutabazi asanga ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’umurenge bashaka ukuntu babakura muri uwo muhanda kuko bizateza imbogamizi nyinshi ku bagenzi bagenda n’amaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga.

Abagenda n’amaguru ndetse n’abarema iryo soko nabo bemeza ko iryo soko ribangamye ku batwara ibinyabiziga ariko ngo nta kibazo bafite kuko ariho babona ibintu by’amafaranga make.

Nyirazaninka Winifride impunzi mu nkambi ya Gihembe atangaza ko bo iyo bashaka amafaranga bashora yo kubyo baba bafashishijwe cyangwa bakajyanayo ibyo barangura kugirango bahakure inyungu.

Ikindi ngo asanga kuhahahira byoroshye kuko bo badahenda nko mu mujyi wa Byumba agasanga ariyo mpamvu hakwiye kuba bakwimurirwa ahandi hatari mu muhanda ariko ako gasoko kakagumaho.

Abaturage bavuga ko bakunda iri soko kuko ribamo ibintu bihendutse.
Abaturage bavuga ko bakunda iri soko kuko ribamo ibintu bihendutse.

Rutaboba Viateur ufite mu nshingano ze kugenzura amasoko mu karere ka Gicumbi atangaza ko ubundi amasoko mato arema mu mugoroba aho bahahira utuntu duke duke ariko iryo ntabwo bari barizi kuko riteje ikibazo mu kugenda mu muhanda.

Asanga hagiye gushakishwa igisubizo cyihuse cyo kwimura abo bantu kuko ntabwo bari bazi ko abatwara ibyo binyabiziga babangamiwe.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

minisiteri y’ibikorwa remezo ifatanyije n’abayobozi ba karere ka gicumbi bari bakwiye gkemura iki kibazo kuburyo bwihuse kuko iki ni ikibazo gikomeye kandi kibangamiye benshi, hari hakwiye kubakwa isoko maze abaturage bakava mu muhanda.

sarah yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka