Gakenke: Umugabo yakomerekeje umugore we bapfuye inshoreke

Umugore witwa Mukurizehe Gaudence utuye mu Kagali ka Ruhinga, Umurenge wa Kivuruga ho mu Karere ka Gakenke yakomerekejwe n’umugabo we bapfuye ko amushinja kuba afite inshoreke.

Mukurizehe umaze imyaka 14 abana na Byukusenge Jean Damascene bakaba bafitanye abana 6 yemeza ko babanye neza mu myaka 13 ishize bakennye ariko ibintu byaje guhinduka uko bagenda batera imbere bihumira ku mirari muri uyu mwaka ubwo umugabo we yaducikaga n’undi mugore.

Nkurizehe afite ibikomere mu maso yatewe n'umugabo we. (Foto:L.Nshimiyimana)
Nkurizehe afite ibikomere mu maso yatewe n’umugabo we. (Foto:L.Nshimiyimana)

Avuga ko ubwo bwumvikane buke byatumye umugabo we amuhagarika gukora mu Kabari k’inzoga na boutique ngo abone rugari n’inshoreke bikurura amakimbirane; nk’uko Nkurizehe akomeza abishimangira.

Byukusenge Jean Damascene ahakana ko afite inshoreke ashingiye ko nta mugabo wagira undi mugore ku ruhande ngo abashe gukorera urugo rube rukomeye. Avuga ko apfa n’umugore we ubusinzi bukabije kuko ava ku kabiri nijoro bamurandase akabona ko ari ukumutesha agaciro akagira umujinya nk’umugabo akamukubita.

Byukusenge n'umugore we biyemeje kwikosora. (Foto:L.Nshimiyimana)
Byukusenge n’umugore we biyemeje kwikosora. (Foto:L.Nshimiyimana)

Yongeraho ko ubwo businzi ari bwo bwatumye amukura mu bucuruzi kuko ngo nta mucuruzi wabasha gucuruza yasinze.

Mu nama Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, Supt. Rwangombwa Dieudonne yagiranye n’imiryango ibanye nabi tariki 12/06/2013, uyu muryango wavuze ibibazo ufitanye maze biyemeza kwikosora.

Nkurizehe ashimangira ko aretse kunywa inzoga kugira ngo amahoro ahinde mu rugo rwe. Ku ruhande rw’umugabo, we yiyemeje guca ukubiri n’uwo mugore w’inshoreke kugira ngo yongere abane neza n’umugore we.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mureke akayoga n’ubusambanyi muzagira amahoro.

edouard yanditse ku itariki ya: 15-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka