Burera: Yafatanwe akamashini ari kwigana gukora amafaranga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage bo muri ako karere kugira amakenga kugira ngo batazahabwa amafaranga y’amiganano kuko muri ako karere hafatiwe abantu bayafite ndetse n’umwe mu bakekwaho kwigana kuyakora.

Mu ntangirizo z’ukwezi kwa Kamena 2013, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi umusore wari urimo kwigana gukora amafaranga y’u Rwanda. Yafatiwe muri santere ya Gitare, mu murenge wa Kagogo.

Uwo musore yaguwe gitumo ngo yari amaze kwigana gukora inoti ebyiri za 500 ndetse n’imwe y’amafaranga 1000. Yafatanywe kandi ibikoresho, yifashisha yigana gukora amafaranga, birimo akamashini gacomekwa ku muriro, impapuro zabugenewe ndetse n’imiti y’amazi iri mu kajerekani.

Yafatanywe akamashini gacomekwa ku muriro, impapuro zabugenewe ndetse n'umuti w'amazi uri mu kajerekani byose yifashisha yigana.
Yafatanywe akamashini gacomekwa ku muriro, impapuro zabugenewe ndetse n’umuti w’amazi uri mu kajerekani byose yifashisha yigana.

Uyu musore yavuze ko aturuka mu karere ka Musanze. Ngo yari yaje mu karere ka Burera ahawe akazi n’umukoresha we, wigana gukora amafaranga y’u Rwanda, nawe utuye mu karere ka Musanze.

Polisi imaze guta muri yombi uwo musore yamukoreye dosiye kugira ngo ashyikirizwe ubutabera bityo akurikiranwe n’amategeko ahana abigana gukora amafaranga.

Mu murenge wa Cyanika naho hafatiwe abantu bari bafite amafaranga ibihumbi 30 bigizwe n’inoti esheshatu z’amafaranga ibihumbi bitanu by’amiganano. Aba nabo bashyikirijwe Polisi ikorera muri uwo murenge.

Kugira amakenga

Ibyo byose bigaragaza ko mu duce tumwe na tumwe two mu karere ka Burera baha hari amafaranga y’amiganano. Niyo mpamvu Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, asaba Abanyaburera kugira amakenga.

Amwe mu mafaranga uwo musore yari amaze kwigana gukora. Udashishoje neza biragoye kuyatandukanye n'amafaranga atari amiganano.
Amwe mu mafaranga uwo musore yari amaze kwigana gukora. Udashishoje neza biragoye kuyatandukanye n’amafaranga atari amiganano.

Agira ati “Turakangurira abaturage bacu kugira amakenga. Cyane abantu bazana inoti nimugoroba mu mwijima. Ari abakora ubucuruzi nijoro babazanira ayo mafaranga y’amiganano kandi bituma ifaranga zisanzwe rita agaciro”.

Akomeza avuga ko hafashwe ingamba zikomeye kugira ngo amafaranga y’amiganano acike ndetse n’ababa bayakora batabwe muri yombi.

Akarere ka Burera gahana imbibi n’igihugu cy’Ubugande. Bamwe mu bakora amafaranga y’amiganano baturuka muri icyo gihugu. Sembagare avuga ko ku mupaka hagiye gucungwa neza kugira ngo abantu nkabo batabwe muri yombi.

Akomeza kandi asaba Abanyaburera gukomeza gutanga amakuru y’ababa bafite amafaranga y’amiganano. Kuko abamaze gutabwa muri yombi bose bafashwe kubera abaturage batanze amakuru.

Ako kamashini ngo barakabumbura bagashyira mo ibikoresho byose bisabwa ubundi bagacomeka ku muriro bakigana gukora amafaranga.
Ako kamashini ngo barakabumbura bagashyira mo ibikoresho byose bisabwa ubundi bagacomeka ku muriro bakigana gukora amafaranga.

Ukoresheje amaso gusa, udashishoje, biragoye gutandukanya inoti y’amafaranga y’amiganano n’inoti itari inyiganano.

Umwe mu bafashwe bafite amafaranga y’amiganano mu karere ka Burera, yavuze ko inoti y’inyiganano ita agaciro nyuma y’amezi atandatu. Ngo nyuma yaho itangira gusaza bigatangira kugaragarira umuntu uyifite ko ari inyiganano.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nibyizako abakora amakosa bahanwa.arikose mwagiye mugaragaza amashusho yabantu nkabo?

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 21-06-2013  →  Musubize

Nyabuna mwishyigikira amahano nk’aya, kuba ubukene buriho nanjye ndabyemera, ariko se bwakemurwa no gukora ibinyuranye n’amategeko? Wowe uvuga ibi baramutse baguhaye aya mafaranga wabyifatamo ute? Umuntu yaca izindi nzira akarwanya ubukene adaciye ahatemewe n’amategeko. Ejo bazaza bibe iwawe niba uhafite nizere ko utazataka bizaba byatewe n’ubukene? Hahhhh. Dushishikarize abantu kwihangira imirimo ndetse turemere n’abatayifite naho ubundi ubukene bwamara bamwe abandi bari kurushaho gukira.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Nyabuna mwishyigikira amahano nk’aya, kuba ubukene buriho nanjye ndabyemera, ariko se bwakemurwa no gukora ibinyuranye n’amategeko? Wowe uvuga ibi baramutse baguhaye aya mafaranga wabyifatamo ute? Umuntu yaca izindi nzira akarwanya ubukene adaciye ahatemewe n’amategeko. Ejo bazaza bibe iwawe niba uhafite nizere ko utazataka bizaba byatewe n’ubukene? Hahhhh. Dushishikarize abantu kwihangira imirimo ndetse turemere n’abatayifite naho ubundi ubukene bwamara bamwe abandi bari kurushaho gukira.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Fellow citizens stop!stop! this gambling of making money can make our country have the problem inflation. "mwige gukora ayo mwaruhiye" kandi muzayaboneramo imigisha.

ANDREW yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Ibi n’undi wese yabikora ni uko nta bikoresho bafite.Ubukene buri hanze aha!!!

rukundo yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

uwo muntu numugabo rwose nubwo bamufashe

alias yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka