Bugeshi: Imidugudu ikora ku mipaka yahawe telefoni zo gutanga amakuru

Imidugudu 15 yo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu yashyikirijwe telefoni zigendanwa mu rwego rwo kuborohereza akazi no kubafasha gutanga amakuru ku gihe cyane ko begereye igihugu cya Congo.

Ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangaga izi telefoni tariki 04/07/2013bwagaragaje ko abaturage begereye imipaka ari imboni z’igihugu, bamwe bakaba bafasha inzego z’umutekano mu kumenya uko umutekano uhagaze ku mipaka n’igihe hari icyo babonye kidasanzwe bakaba bakwihuta mu gutanga amakuru.

Ubuyobozi bw'ingabo bushyikiriza abaturage telefoni.
Ubuyobozi bw’ingabo bushyikiriza abaturage telefoni.

Abahawe izi telefoni babwiwe ko bazihawe kugira zibafashe mu gutanga amakuru cyane ko bajyaga bavuga ko hari igihe babona amakuru ariko bakabura uburyo bayatanga.

Umurenge wa Bugeshi, ni umwe mu mirenge y’akarere ka Rubavu ihana imbibe n’igihugu cya Congo zirimo n’ikirunga cya Nyiragongo abarwanyi ba FDLR banyuramo baza guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Umuyobozi w’akarere wa ka Rubavu, Bahame Hassan, ahamagarira abaturage guhamagara abafite ababo bari muri FDLR kubashishikariza gutaha, kuza kwiyubakira igihugu no kuza kubaho neza kuko aho bari muri Congo batabayeho neza.

Bamwe mu baturage b'umurenge wa Bugeshi bari bitabiriye umunsi wo kwibohora.
Bamwe mu baturage b’umurenge wa Bugeshi bari bitabiriye umunsi wo kwibohora.

Abaturage bafite ababo bari mu mashyamba ya Congo bashishikarizwa guhamagara ababo kuko hari ababatera ubwoba no kubaha amakuru atariyo kugira ngo bagume mu mashyamba nabo bigumanire imitungo yabo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka