Abanyeshuri 320 ba ES Byimana basubiye iwabo kubera amacumbi yahiye

Kubera inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ishuri rya Ecole des Science Byimana, tariki 02/06/2013, abanyeshuri 320 b’abahungu biga muri icyo kigo basubijwe iwabo mu gihe hagishakishwa ahandi bazajya barara.

Iki cyemezo cyafashwe n’inzego zitandukanye mu nama yakozwe irimo na minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta ku gicamunsi cya tariki 02/06/2013 nyuma y’amasaha macye inyubako abo banyeshuri biga mu cyiciro cya kabiri bararagamo ifashwe n’umuriro.

Aya macumbi yatangiye gushya saa sita z’amanywa yahiriyemo ibikoresho byose byarimo ariko ku bw’amahirwe nta muntu wahitanywe n’uyu muriro kuko abanyeshuri bari bagiye mu mikino itandukanye.

Ubuyobozi, inzego z'umutekano n'abaturage bafatanyije kuzimya iyi nkongi y'umuriro.
Ubuyobozi, inzego z’umutekano n’abaturage bafatanyije kuzimya iyi nkongi y’umuriro.

Ababyeyi bari baje kureba abana babo ntibishimiye ko hataha aba bana gusa, kuko bo bavugaga ko abana bose bakwiye gutaha hakabanza hakamenyekana igitera izi nkongi z’umuriro zimaze kuba ubugira gatatu muri iki kigo.

Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu, nabo bari mu batashye, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikizamini cya Leta bagomba gukora uyu mwaka, ngo kuko amakaye yabo yose yarahiye kuburyo kuzabona aho bigira bizabagora cyane.

Iyi nkongi yongeye kwibasira aya macumbi nyuma y’aho tariki 20/05/2013 na 23/04/2013 yari yahiye agakongoka.

Nubwo abashinzwe kuzimya umuriro baturuka kure, bagerageza gushyiraho akabo mu kuzimya iyi miriro.
Nubwo abashinzwe kuzimya umuriro baturuka kure, bagerageza gushyiraho akabo mu kuzimya iyi miriro.

Ubwo uyu muriro wibasiraga iki kigo ku nshuro ya mbere tariki 23/04/2013, ugatwika icumbi ry’abana b’abahungu bigaga mu kiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye nabwo ikemezo nk’iki cyarafashwe hataha abanyeshuri 409.

Ku nshuro ya kabiri 20/05/2013 bwo aba banyeshuri ntibongeye gutaha kuko hakozwe ibishoboka abana bagakomeza amasomo.

Iri shuri risanzwe rizwiho kuza mu myanya ya mbere mu gutsindisha abanyeshuri benshi mu kizamini cya Leta. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyihishe inyuma y’izi nkongi z’umuriro.

Inyubako yahiye yegeranye n'iyari yahiye ku nshuro ya mbere.
Inyubako yahiye yegeranye n’iyari yahiye ku nshuro ya mbere.

Hari hasgize iminsi umuyobozi w’ishuri ES Byiamana, Frere Gahima Alphonse, atangaje ko bagiye gushyiraho abashinzwe umutekeno bazajya baba muri aya macumbi amasaha 24/24 mu rwego rwo gucukumbura igitera izo nkongi z’umuriro.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Kabisa nkatwe abanyeshuri tuhiga mudusengere bitazashya dusinziriye ikibitera cyangwa ababitera ntitubazi

adriel yanditse ku itariki ya: 9-06-2013  →  Musubize

birababaje cyanee kubona hari abantu koko bagifite ubugizi bwa nabi , ako kageni ntibibaho kuba ahantu hashya inshuro eshatu ntampamvu igaragara cyangwa uri inyuma yubu bwangizi uzwi; ubuyobozi bwa police nugerageze bukurikirane abo bantu bashyikirizwe ubuyobozi , kandi abakorera muri icyo kigo bakeneye ingando no ko kwigishwa patriotism kuko menya ntayo bazi , amahoro

karera said yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

njye ndumva inzego z’ubyobozi zakora iperereza cyane kuko byatuma abanyeshuri batiga neza bikabaviramo nogutsindwa kubera amasomo baba BATIGA NEZA.MURAKOZE
ni jean clade umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango

Bitunguhari jean claude yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

NI AMASHITANI AHUBWO NI MUSENGE

GAKURU yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

hakenewe iperereza cyane haba mu banyeshuri cyangwa mubakozi bahakora.ibi ntibyumvikana.

celestin yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Hakenewe iperereza ryimbitse kuri iyi nkongi y’umuriro kuko birakabije. Inshuro eshati ntakintu gikorwa!!!
Birashoboka ko hari abihishe inyuma y’iki gikorwa.
Turasaba inzego z’umutekano gukora akazi kazo.

JAY D yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Iyi nkuru irababaje ariko turibaza ntababyihishye inyuma Police nikore akazi kayo !

uzabakiriho yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

ok njye kubwanjye uko mbyumva hakwiriye amasengesho ariko nanone barebe hari igihe wasanga hari abanyeshuri babyihishe inyuma cyane cyane abahakaniwe gukora ibizamini kuko hari imyaka basimbutse kuko nabo ntibishimiye ko aribo barata bonyine kuko ntakuntu wasobanura ukuntu inzu ishobora gushya inshuro eshatu zose mu mezi atatu akurikira!

olivier yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Mu by’ukuri ibi bintu ntibisobanutse turabyamaganye.

Ibrahim yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

aba bana ndabababariye kweri! nyabuna polisi tabara haboneke gitera.

umutoni buryohe yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Nyamara babikurikiranire hafi kuko ntibyumvikana!! inshuro 3 mu mezi 2? Ese kuki biba kuri kiriya kigo gusa? Nyamara harimo akantu!! Si ikibazo cya mauvaise installation kuko ari cyo hashya byinshi. Kiriya kigo gitwikirwa n’umwe muri bo. Iperereza nirikore akazi karyo.
Mukomere!!

Hora yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Nyamara babikurikiranire hafi kuko ntibyumvikana!! inshuro 3 mu mezi 2? Ese kuki biba kuri kiriya kigo gusa? Nyamara harimo akantu!! Si ikibazo cya mauvaise installation kuko ari cyo hashya byinshi. Kiriya kigo gitwikirwa n’umwe muri bo. Iperereza nirikore akazi karyo.
Mukomere!!

Hora yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka