Umunyeshuri wa UNILAK yasanzwe mu icumbi yapfuye amarabira

Macumbi Abel, wari umunyeshuri muri UNILAK -Nyanza yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo hafi y’ishuri yapfuye urw’amarabira.

Yasanzwe mu nzu yapfuye amarabira.
Yasanzwe mu nzu yapfuye amarabira.

Macumbi, w’imyaka 31 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Bugesera, yandikaga igitabo gisoza amasomo ye kuko yari mu mwaka wa kane mu Ishami ry’Ikoranabuhanga n’Icungamutungo.

Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2016, abo babanaga mu gipangu aho yari acumbitse mu Mudugudu wa Bigega mu Kagari ka Kibinja hafi gato ya Kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza, ni bwo bamenye ko mugenzi wabo yapfuye.

Uwimana Angelique, wari ucumbitse mu gipangu kimwe n’icyo Macumbi Abel yabagamo, yabwiye Kigali Today ko uwo munyeshuri ashobora kuba yaritabye Imana mbere.

Yagize ati “Ku manywa yo kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nyakanga 2016 nagiye kumukomangira ku rugi rw’iwe hari ikintu nshaka kumutira, ndakomanga mbonye adakinguye ndamureka, bukeye bwaho mbonye ko atigeze akingura nasubiyeyo mpengereje mu rugi mbona agaramye mu ruganiriro rw’inzu yari acumbitsemo.”

Uyu mugore avuga ko amaze kubona ko amuhamagara ntiyitabe kandi akaba yari yakingiyemo imbere mu nzu yabimenyesheje inzego z’ubuyobozi na zo zitabaza Polisi iraza yica urugi isanga yamaze kwitaba Imana, umurambo uhita ujyanwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo usuzumwe.

Bamwe mu banyeshuri biganaga na Macumbi Abel kimwe n’abo babanaga muri AERG /UNILAK-Nyanza babajwe cyane n’urupfu ry’uyu musore bavuga ko yari icyitegererezo mu mibanire myiza n’abandi kandi akagira umurava mu myigire ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Reka Imana Ikomeze Ababyeyi Be Kdi Bakomeze Kugira Ibyiringiro byuko Azazuka Tukongera Kumubona. Imana Iduhe Gukora Imirimo Ishimwa kdi Izatuma Turagwa Ubwami bwayo.

Murwanashyaka Jonathan yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

yoooo!Imana imwakire!

momo yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

yoo pore birababaje

hamza yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

Ariko Mana weee! Satan ni umutindi kbsa! umwana wari asoje amasomo ye! Gusa ibi bihe hapfuye abarescapes benshi! urwishe ya nka ruracyayirimo! birababaje!

Ange yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

Mubyukuri Uriyamusore Arababaje Gusa Ababishizwe Babikurikirane Kukondumva Bidasobanutsepe! Gusa birababaje Umuryangowe Ukomezekwihangana.

Ni Felecien Ndi Inyanza yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

Mana ibyisi ni amahanga koko

Ntituzamwibagirwa
kdi aruhukire mubayo

umuperi yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

Ubwo ntiyazize surmenage?mutubwire nyuma y’isuzuma

Daniel yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

Yewe nanjye uyu musore yambabaje. Gusa mu isi si iwacu turi abacumbitsi iwacu ni mu ijuru. Imana yatugeneye umunsi wo kuvuka igena n’umunsi wo gupfa. Abasigaye dutegure roho zacu nicyo gikuru. Ntanze ubutumwa bw’akababaro ku muryango wa UNILAK n’umuryango wa Abel muri rusange, Imana imwakire mu bayo.

FANNY (Maman Bella) yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka