Umwe yapfiriye mu masengesho yo kwiyiriza (ivuguruye)

Abantu bo mu idini rizwi nk’ “Abakusi” bari bariyemeje gusenga biyicisha inzara, umwe muri bo yapfuye, abandi babiri bazanwa mu bitaro bya Nyanza bamerewe nabi.

Babiri barwariye mu bitaro bya Nyanza bamerewe nabi
Babiri barwariye mu bitaro bya Nyanza bamerewe nabi

Umunyamakuru wa Kigali Today uri mu Karere ka Nyanza avuga ko abo bagore babiri babazanye mu bitaro bya Nyanza banegekaye kuburyo batabasha no kuvuga. Bari kwitabwaho n’abaganga kuva tariki ya 19 Nzeli 2016.

Babasanze aho basengeraga ku musozi witwa Runga mu murenge wa Rwabicuma ho mu karere ka Nyanza. Bababonye nyuma yuko abahaturiye batabaje.

Umwe mu barwariye mu bitaro bya Nyanza, yavutse mu mwaka wa 1968. Avuka mu murenge wa Rwabicuma ariko yari yarashakiye mu murenge wa Ntyazo. Yari amaze igihe atagera iwabo; nkuko Mupfuyisoni Helevanie umurwaje, abisobanura.

Agira ati “Twasanze afite ibitabo bya Bibiliya n’iby’indirimbo ariko dusanga yanegekaye atabasha no kuvuga.”

Akomeza avuga ko yirirwa mu mashyamba aho asengera mu idini ry’Abakusi. Ashobora ngo kuba afite ikibazo cyo mu mutwe.

Undi murwayi akomoka muri Nyamagabe. Arwajwe n’umukobwa we witwa Nyinawumuntu Devota. Nyinawumuntu avuga ko hari hashize imyaka ibiri baramubuze.

Yagize ati "Hashize imyaka ibiri tutazi aho aherereye. Mbere bajyaga basengera i Runga ari benshi ariko tuza kubabura kugeza magingo aya, ntitwari tuzi aho aherereye."

Akomeza avuga ko bamenye aho aherereye nyuma yuko abamubonye ku musozi wa Runga bamurangishije. Basanze nta ndangamuntu na mitiweri afite. Kuko ngo idini basengeramo ry’Abakusi ritabyemera. Yari afite ibyangombwa bisimbura indangamuntu.

Dr Yannick Lokombo, umuganga mu bitaro bya Nyanza, yatangarije Kigali Today ko abo barwayi bombi bagejejwe mu bitaro bameze nabi. Bari bafite umwuma no gutakaza isukari. Ahamya ko bari kubitaho ku buryo bafite icyizere ko bazataha vuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma, Bizimana Egide, avuga ko kuri uwo musozi babasanzeho ari batatu gusa. Nta burwayi bundi bari bafite. Banegekajwe n’inzara. Ahamya ko n’uwapfuye yishwe n’inzara.

Asaba abasenga kubikorera ahantu hazwi. Byaba ari ukubikora mu buryo budasanzwe bakabisabira uburenganzira mu buyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

ntibyoroshye ndi i nyanza,muyira

Nyandwi emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

kwiyiriza ni principle yimana rwose gusa imana niyo itanga ubuntu bwo kubishobora rero umuntu akwiye kumvira umwuka wera.

sam yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Ubwo ni ubujiji mubundi ukwiyiriza ubusa nyakuri si" ukwiyima ibyo kurya"ahubwo ukwiyiriza ubusa nyakuri ni ugufata kubyawe ugahaho abashonji uko niko kwiyiriza ubusa Imana ishima.naho kugenda ngo uri gusenga ubabaza umubiri bigeze naho ubura ubuzima ntajuru ukorera ubwo urikugana muri gihenomu.nibasubire muri Bibliya bbasome.

Patrick yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

ubu Bwoko bwanjye buzize ubujiji

aniseth yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Ndabasuhuje cyane kubwiyi nkuru ibabaje!
Nukuri abasenga babe maso kuko Imana idategeka ko tutubaha Leta
Leta yashyizweho n’Imana.
Gutora
Gufata ibyangombwa
Mutuelle nibindi.. Imana irabyemera
Abaroma bari bameze gukyo yewe nimisoro ya leta iremewe
Dore ko na Grand frére watubanjirije yabyemeje ko ibya kayizari bihabwa kayizari so ibya leta biratangwa ubundi twisengere Imana yacu.
Muhumure kdi ijuru rirahari nabayobye mugarukire hafi ntimuyobywe namadini
Kristo niwe nzira...
Imana ibasange ibasobanurire ibirenzaha.
Amen.

ericnsengimana yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Gusenga nibyiza ariko nanone kwiyahura bibi kuko biteza ibibazo mubaturage banjye basenga bagire nahobagarukira biyiteho

niyitanga j. chretien yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Ibyo byose ni ubuhezanguni.Erega mu madini yose harimo abahezanguni.Nimutabare.

Karasira yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

uku ntagukozwa kirimo vrm ni ukwica ubugingo myiteks ryose.

etienne yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

Ubwo ngo baba bashaka kwigana YEZU. YEZU se ko ari umwana w’IMANA, akaba umwami w’abami, igihangange, ubwo bashaka kwigereranya n’IMANA bashingira kuki? Umunsi umwe urahagije, kurangaho ni ukwiyahura, kandi iki cyaha IMANA icyanga urunuka.

G yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

Ariko kuki harabantu badahindura imumvire? mwari muziko numuntu ufite akiyima iyapfuye abangana nuwiyahuye? iryodini ni hatari pee. gusa imana ibasobanurire kwiyiriza ubusa nyakuri bibiliya yera ivuga. aho ntiwasanga ari bamwe badatanga mutuel? babafate!!!!!!!!!!!!

vicento yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

Iri dini ryican abarisengeramo baryamaganire kure.
Abashinzwe umutekano bafate abariyobora babajyane mu RUKIKO.
N’uzongera gukora ibyo ajye afatwa.

Hari ababa bari koshya injiji baziragira ngo ni amadini.
Imana ntiyigisha kwiyahurisha inzara.
Bajijure izo njiji rwose.

Bwenge yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

NTIVYOROSHE UKWO NUKWIHEBA PE

JEROME yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka