Yihekuye na we ashatse kwiyahura ntiyapfa

Munyemana Alphonse wo mu Karere ka Ngoma yishe umwana we w’imyaka itatu umukuru aramucika, arangije yiyahuza imiti ntiyapfa.

Uyu mugabo yihekuye ahita yiyahura ajyanwa kwa muganga ntiyapfa
Uyu mugabo yihekuye ahita yiyahura ajyanwa kwa muganga ntiyapfa

Munyamana w’imyaka 70 y’amavuko, utuye mu Kagali ka Ntovi, umurenge wa Rukumbeli yakoze ibyo ku itariki ya 02 Nzeli 2016, mu ma saa tatu za mu gitondo ubwo umugore we yari yagiye guhinga.

Uyu mugabo yashutse umwana we mukuru w’imyaka 12 amujyana mu nzu, maze abwira n’uwo muto nawe yinjira mu nzu. Bagezemo yinjirana isuka atangira kubahonda mu mutwe umukuru aramucika, asigarana umuto.

Ubwo abantu batabaraga basanze uwo mwana muto atarapfa, ariko kuko hari n’ibyuma yari yamuteye munsi y’ugutwi, yahise ajyanwa kwa muganga aza kwitaba Imana mu ijoro ryo ku wa 02 Nzeri 2016 aguye ku bitaro bikuru bya Kibungo aho yari yoherejwe avuye ku kigo nderabuzima cya Rukumbeli.

Munyemana amaze gukora ayo marorerwa yahise anywa imiti yica, ahita ajyanwa kwa muganga. Ubu arwariye ku bitaro bikuru bya Kibungo. Ararinzwe kugira ngo nakira azakurikiranwe n’ubutabera kubera icyo cyaha ashinjwa cyo kwica.

Uyu mugabo ntasobanura neza icyatumye ashaka kwica abana yibyariye. Gusa ariko ahamya ko yari afitanye amakimbirane n’umugore we ndetse ko ariwe yateganyaga kuzica.
Ashinja aba bana be kuba baramumeneraga ibitaka mu nkono atetse kuko yitekeraga n’umugore akitekera, bakabana ukubiri mu nzu.

Umugore we, Kanzayire Slyvanie, avuga ko atari azi ko umugabo we yashakaga kuzamwivugana. Akavuga ko ikibazo akeka bari baherutse kugirana ari icy’uko yamureze ko yibye, umugabo we bikamubabaza.

Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage muri ako Kagali, Nshimiyimana Protais, avuga ko uyu muryango wimukiye muri ako Kagali vuba bavuye mu Ruhengeri bityo ko batari bazi ko bafitanye amakimbirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

IYINKURU IRABABAJE CYANE PE UWOMU MAMA AGIREKWIHANGANA NAHO UWOMUGABA NARAMUKA AKIZE BAZAMUHANE BIMWE BIKOMEYE KUKO NTABUMUNTU AFITE UMUNTU WIHE KURA BIRA KABIJE

charlotte yanditse ku itariki ya: 5-09-2016  →  Musubize

ubu se koko nk’uyu nguyu Leta imubitsemoo iki? ubu kweli uyu akwiriye kugirirwa ikigongwe,ahaaaa genda Rwanda uracyafite akazi pe.Mama w’uyu mwana yihangani. uyu mu gabo bamuhe gereza y’umwihariko/special jail aho atabona ibiremwa by’Imana, amazi n’umuriro kwaheli, ibiryo kwa heli, ibi birakabije bisigaye biriho; nyamara abasazi bamaze kuba benshi.Leta nigire icyo ikora; kuri case ziteye icyo ni iki hashyirweho igihano cy’urupfu, nyamara human right w ntabwo twakomeza kumva imikorere yayo ngo tureke gutabara abaturage; ibyo bavuga ngo byo kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi ubundi bubangamiwe ntabwo aribyo; uyu mugabo wakoze ibara nta kindi gihano akwiye uretse gushyirwa ku karubanda; yamaze deja kuba ruharwa no kwihaga nta niicyo yamarira abandi uretse kurya imisoro yabo yahemukiye.Police nayo nibyigeho; piga adui kubera soit gutoroka cg kubarwanya, kandi mufashe societe nyarwanda ibi birarenze kubantu nk’aba

uzabakiriho yanditse ku itariki ya: 5-09-2016  →  Musubize

AZAHANWE BIBERE ABANDI URUGERO KUBA YARABABYE SIBIVUGA KUBICA ABANA NA NIRWO RWANDA RWEJO

ROSE yanditse ku itariki ya: 5-09-2016  →  Musubize

Kwica umwana wawe koko! Wa mugabowe nubwo Leta yaguhana, ariko umutima wawe wo ntuzaguha imbabazi

mupenzi K yanditse ku itariki ya: 5-09-2016  →  Musubize

Gusa ikibi nuko urwanda rwakuyeho igihano cyurupfu uyumugabo yarakwiwe kwicwa amanitswe muruhame kuko ntamutima wumuntu agira from Mamputo

Habimana saleh yanditse ku itariki ya: 4-09-2016  →  Musubize

Imana I mwakire

innocent Kwizera yanditse ku itariki ya: 4-09-2016  →  Musubize

uyu muntu naramuka akize azahanwe bikomeye kandi bikorerwe mu ruhame

Alfred yanditse ku itariki ya: 3-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka