Ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage bwatumye abari bibwe inka bazisubizwa

Mu Murenge wa Nyagisozi muri Nyanza mu byumweru bitatu bibwe inka eshanu, ariko ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage zirafatwa zisubizwa ba nyira zo.

Kubera ubujura bw'inka bumaze gufata indi ntera muri Nyagisozi bakajije irondo.
Kubera ubujura bw’inka bumaze gufata indi ntera muri Nyagisozi bakajije irondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Nsengiyumva Alfred, avuga ko ashima ubufatanye bwaranze ubuyobozi n’abaturage batuye muri uwo murenge mu gushakisha inka zari zibwe mu bihe bitandukanye zigafatwa ndetse zigasubizwa ba nyirazo ku mugaragaro.

Agira ati “Nshimira abaturage ko mu gihe hibwa ziriya nka barushijeho gukaza amarondo no gukomeza gukurikirana irengero ryazo babifashijwemo n’ubuyobozi bw’umurenge”.

Akomeza agira ati “Abaturage ubu basigaye barara irondo bafite terefoni ihamagarwa ku buntu. Ibyo bidufasha guhanahana amakuru ndetse n’igihe ubuyobozi bubasuye bikoroha kuko buba buzi neza aho baherereye”.

Avuga ko kuva iyo terefoni yatangira gukoreshwa byatumye uburyo bwo guhanahana amakuru bworoha ngo kuko ikintu kibaye gihita kimenyekana ubuyobozi bukagikurikirana.

Nsengiyumva asobanura ko inka zose abajura bagerageje kwiba muri uwo murenge zafashwe ndetse ubu zikaba zaramaze gusubizwa ba nyira zo.

Uwitwa Habimana Félix utuye mu Mudugudu wa Mwokora, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Nyagisozi ni umwe mu baturage bari bibwe inka nyuma ikaza gufatwa akayisubizwa.
Agira ati “Ndashimira abaturage n’ubuyobozi ko bwatubaye hafi bigatuma inka yanjye yibwe mbasha kuyisubirana”.

Uyu mworozi kimwe n’abagenzi be bari bibwe inka mu minsi mike ishize mu Murenge wa Nyagisozi ariko nyuma zigafatwa bakazisubirana, na we ashimira ubufatanye bukomeje kuranga abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge wabo mu gukumira ubujura bicungira umutekano wabo muri rusange.

Babiri mu bafatanwe izo nka bazibye bari baturutse mu Karere ka Nyamagabe gahana imbibi n’Umurenge wa Nyagisozi mu kKrere ka Nyanza, nk’uko Nsengiyumva Alfred, umuyobozi y’uyu murenge abivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka