Rulindo: Abayobozi barasabwa ubufatanye n’abaturage mu kurinda umutekano

Abayobozi b’inego z’ibanze mu Karere ka Rulindo basabwe kurushaho kwegera abaturage bayobora kugira ngo bafatanyirize hamwe kwicungira umutekano.

Ubuyobozi bw'akarere n'inzego z'umutekano basabye ko inzego zose zakwegera umuturage mu mudugudu.
Ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano basabye ko inzego zose zakwegera umuturage mu mudugudu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Emmanuel Kayiranga, avuga ko Umudugudu ari wo shingiro ry’imiyoborere maze agasaba inzego z’ibanze n’iz’umutekano kwegera abaturage kugira ngo babashe kubaha amakuru ku gihe abafasha kubungabunga umutekano.

Yagize ati “Umudugudu ni wo shingiro rya byose. Hari nka bamwe mu bayobozi b’utugari cyangwa b’imirenge badataba aho bakorera umunsi ku wundi ngo bakurikiranire ku gihe ibibazo Bihari. Mwegere abaturage banyu babake amakuru baba bayafite, ibyagaragaye mubifatire ingamba hakiri kare.”

Yakomeje abasaba kujya bamenya neza abantu binjira mu karere n’ikibagenza, basohokamo na bwo bakamenya aho bagiye kandi ko badasize bahungabanyije umutekeno.

Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rulindo yo ku wa 26 Kanama 2016, yongeye yasabye Inzego z’Ingabo, Polisi, Inkeragutabara, DASSO n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, kurebera hamwe no kubahiriza ibyatuma umutekano w’abaturage urushaho kubungabungwa.

Inzego z'umutekano n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge bitabiriye inama.
Inzego z’umutekano n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bitabiriye inama.

Lt.Col. Cuba Vianney uhagarariye Ingabo mu turere twa Rulindo na Gakenke, yasabye ko abayobozi b’imidugudu n’abakuriye amarondo bajya batanga raporo hakiri kare kugira ngo niba hari ahari ikibazo gikurikiranwe vuba.

Muri iyo nama, hagarutswe ku kibazo cy’ifungwa ry’ikigo cy’akarere kigororerwamo by’igihe gito (Transit Center) urubyiruko rurangwa n’imyitwarire mibi nk’ubujura n’urugomo

Ni ikigo cyifashishwaga mu gusubiza ku murongo urubyiruko nk’uko ariko guhera mu kwezi kwa mata 2016 kikaba kidakora

Umuyobozi w’akarere avuga ko barimo gushakisha amafaranga kugira ngo kivugururwe cyongere gukora kandi ko gufungwa kwacyo byatewe n’inyubako zacyo zari zishaje cyane.

Umuyoboi wa Polisi mu Karere ka Rulindo, SP Aphrodice Gashumba, asaba abaturage gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano kandi bagashyira imbaraga mu gukora amarondo no kurwanya ibiyobyabwenge.

Muri aka karere, ibyaha byiganjemo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, biza ku isonga mu bihyungabanya umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka