Nyanza: Ubujura ngo bubageze aho baterurirwa inkono ku ziko

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukingo muri Nyanza bavuga ko bibasiwe n’ubujura ku buryo hari n’abibwa inkono ku ziko.

Mukampabano avuga ko batewe inkeke n'ubujura aho batuye.
Mukampabano avuga ko batewe inkeke n’ubujura aho batuye.

Ibi biba cyane cyane mu Kagari ka Gatagara aho bamwe mu baturage bamaze iminsi batangaza ko bibwa mu ngo kugeza n’ubwo umujura aterura inkono ku ziko akayijyana.

Mukampabano Béatha, w’imyaka 57 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kinyogote mu Kagari ka Gatagara, avuga ko umuturanyi we aherutse gusiga amazi y’umuceri ku ziko yajya mu nzu agasanga isafuriya barayitwaye.

Agira ati“Hirya aha ku muturanyi wanjye baherutse gusiga amazi ku ziko, agiye gato kuzana umuceri mu nzu yagarutse asanga isafuriya bayitwaye.”

Uyu mukecuru yakomeje avuga ko abakekwaho kuba inyuma y’ubwo bujura ari bamwe mu bantu bashya bimukira mu mudugudu wabo baturutse ahandi kandi bakaza bahirukanwe kubera ingeso mbi zirimo n’ubujura.

Bishimangirwa na Musabyeyesu Mariya, na we utuye muri uwo Mudugudu wa Kinyogote, uvuga ko mu minsi mike ishize bafatiye ibikoresho byo mu rugo n’amatungo magufi mu rugo rw’umugabo wari uhacumbitse wajyaga yiba mu kagari gahana imbibe n’akabo akabihazana.

Musabyeyesu avuga ko muri urwo rugo rwe hafatiwe amasafuriya, ibisorori, imyenda, inkoko n’inkwavu byibwaga ahandi akabihazana.
Yagize ati “Yahingiraga abantu ariko yaba ahinguye akiba, mbese wabonaga yifata neza birenze ubushobozi afite agahorera inkoko izindi akajya kuzigurisha kandi ntaho azororera.”

Tariki 08 Nyakanga 2016 uwo mugabo yafashwe n’irondo risanga mu nzu acumbitsemo ibikoresho bitandukanye bisubizwa ba nyira byo nk’uko Musabyeyesu abivuga.

Nkundineza Pascal, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatagara ubu bujura buvugwamo, yatangarije Kigali Today ko uwo mugabo wafatanwe ibyo bikoresho n’amatungo yibye yashyikirijwe Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza.

Akomeza asaba abaturage ba Gatagara kwita ku irondo kandi na bo ubwabo bakagira uruhare mu kwicungira umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Polisi,dasso,inkera gutabara nizikore umurimo wazo

Daniel yanditse ku itariki ya: 13-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka