Nyamasheke: Impfu n’inkongi z’umuriro byavangiye umutekano

Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Nyamasheke yasanze mu kwezi gushize umutekano warishwe n’impfu za hato na hato n’inkongi z’umuriro.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'ubutugari n'imirenge batarara aho bakorera bihanagirijwe kuko biha urwaho abahungabanya umutekano.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’ubutugari n’imirenge batarara aho bakorera bihanagirijwe kuko biha urwaho abahungabanya umutekano.

Byavuzwe kuri uyu wa 16 Kanama 2016, aho muri iyo nama bagaragaje ko mu kwezi gushize hagaragaye impfu 13.

Ngo zimwe zagiye ziterwa n’amakimbirane mu miryango, izindi zigaturuka ku mpanuka mu gihe izindi zaturutse ku kwiyahura kwa bamwe mu baturage.

Inkongi z’umuriro zo bavuze ko zatewe na bamwe mu baturage bahakura ubuki abandi bagatwika ari impanuka batagizemo ubushake mu gihe hari n’abagiye batwika kubera ubugome cyangwa gushaka ubwatsi bw’inka zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien, yavuze ko umutekano wifashe neza muri rusange mu Karere kose ka Nyamasheke, kandi ko bagiye gukomeza gukaza ingamba kugira ngo bimwe mu byagiye bigaragara biwuhungabanya bihagarare.

Yagize ati “Tugiye kwigisha abaturage bacu bumve ko nta mpamvu yo kwiyambura ubuzima, umugoroba w’ababyeyi wongerwe amakimbirane mu miryango ashire, kandi ni byiza ko abayobozi bagira uruhare rukomeye mu ifungurwa n’ifungwa ry’utubari ku masaha yagenwe”.

Yakomeje yihanangiriza abayobozi b’utugari n’ab’imirenge batarara aho bakorera abibutsa ko ubuyobozi buzafata izindi ngamba mu gihe baba batisubiyeho.

Ati “Iyo umuyobozi ataraye aho akorera biha urwaho ba baturage ba ntibindeba gukora icyo bashatse mu kwica umutekano”.

Iyi nama yateranye hari abanyambanga nshingabikorwa b’imirenge 15 n’ab’utugari 68 bigize Akarere kose ka Nyamasheke, bibutswa ko bafite inshingano zikomeye zo kubana n’abaturage no kubafasha gushyira mu bikorwa neza gahunda za Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka