Nyamasheke: Impanuka yahitanye babiri batatu barakomereka bikomeye

Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka ihitana abantu babiri abandi batatu barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye mu ma saa satanu z’ijoro ubwo imodoka ya Fuso RAA 318 yari ipakiye imyumbati yarengaga umuhanda igahita ihitana babiri mu bari bayirimo.

Byabereye mu Mudugudu wa Rukerereza mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Ndindayino Jean Claude, avuga ko iyi mpanuka yari ikomeye cyane kuko yahise ihitana umuntu umwe abandi bagakomereka ku buryo bukabije nyamara kugeza ubu bakaba bataramenya neza icyaba cyateye iyo mpanuka.

Yagize ati “Iyi modoka yari yikoreye imyumbati iva i Rusizi igana Nyamasheke irenga umuhanda abantu bari bayirimo bose barakomereka cyane ndetse umwe ahita ahasiga ubuzima nta kindi kintu turabimenyaho”.

Polisi mu Karere ka Nyamasheke yo yadutangarije ko abantu babiri baguye muri iyi mpanuka, harimo umwe wahise apfa impanuka ikimara kuba mu gihe undi yapfuye ageze kwa muganga.

Kugeza ubu, nta mpamvu iratangazwa yateye iyo mpanuka kuko yabaye mu masaha akuze ya nijoro ndetse n’abari bayirimo bakaba barembye cyane ku buryo nta bushobozi bwo kuba batanga amakuru bafite.

Abakomeretse ni Habimana Emile, Ntihurwa Jean Bosco ndetse na Arankunda Japhet bakaba bari kuvurirwa mu Bitaro bya Bushenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hariya hantu ngo haba umukobwa w’umuzimu ujya ateza impanuka kuko si rimwe,kabiri cyangwa gatatu ahubwo ni ibintu bizwi

twagiraga abashoferi gutshyiramo akariro gake na feri
Twihanganishe ababuze ababo nk’uyu nyir’iyi modoka kuko we yari yaraye ashyinguye umwana we witabye Imana none dore n’umukozi we nawe abigendeyemo.

abapfuye Imana ibakire.

DJ KABOSS yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka