Bane batawe muri yombi bafite litiro 2850 z’ibiyobyabwenge
Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyamasheke yataye muri yombi abantu bane bo mu mirenge ya Macuba na Karambi, ibafatanye litiro 2850 z’ibiyobyabwenge, zahise zimenwa ku mugaragaro imbere y’abaturage.
Ibyo biyobyabwenge byafashwe kuri iki Cyumweru, tariki 17 Nyakanga 2016, ku bufatanye bw’abaturage na Polisi, ni ibiyoga bikorwa mu buryo budafite ubuziranenge bizwi ku izina rya “Muriture”.
Ibyo biyoga ngo byiganje mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamasheke kandi bikunze guteza umutekano muke mu baturage nk’urugomo, amakimbirane mu ngo ndetse n’ingorane zirimo igihombo ku babifatanywe kuko bimenwa ariko hakiyongeraho no kubifungirwa kuko ari icyaha.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamasheke, SP Justin Rukara, yagize ati “Mu by’ukuri, ibi biyoga biteza ibibazo kuko muri iki cy’umweru turangije honyine turabara ibibazo birenga 12 by’urugomo kandi usanga aho byagiye bibera, biterwa n’ubusinzi ndetse bikongera n’amakimbirane.”
Ubwo bamenaga ibi biyobyabwenge, inzego z’umutekano zongeye kwigisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo harimo iz’uburwayi bibateza, kubahombya no gufungwa, ari na yo mpamvu ngo nk’inzego z’umutekano batazatezuka kubirwanya.
Inzego z’umutekano zataye muri yombi abantu 4 bakurikiranweho gucuruza ibiyobyabwenge hashingiwe ku iteka rya Minisitiri w’Ubuzima nimero 20/35 ryo ku wa 9 Kamena 2015, rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe bifatwa nk’ibiyobyabwenge.
Aba bafashwe baramutse bahamwe n’ibyaha, bahanishwa igifungo kiva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu, nk’uko biri mu ingingo ya 593 n’ingingo 594 z’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, zihana abacuruza, abatwara, n’abanywa ibiyobyabwenge.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Êtes-vous tombés sur la tête ??! La photo !!!
Nibaza impamvu abantu banywa ibintu nk’ibi bishyira ubuzima bwabo mu kaga kandi binyuranije n’amategeko.Ababinyoye bakora ibikorwa binyuranije n’amategeko nko gukubita abantu.Imikwabo yo kubifata ikomeze, ariko kandi sinabura kugira inama ababinywa, ababyenga,n’ababicuruza kubireka.