Nyamagabe: Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside batujwe neza

Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi batishoboye, bari bafite amazu ashaje barishimira ko batujwe heza.

Amazu yatujwemo abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye babaga mu mazu ashaje.
Amazu yatujwemo abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye babaga mu mazu ashaje.

Bamwe mu batishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Tare, Akarere ka Nyamagabe, barishimira amazu bubakiwe, nyuma yo guhora bashaka aho bacumbika bitewe n’inzu zendaga kubagwaho kubera uburyo zari zubatsemo zidakomeye.

Consesa Uzamushaka ni umwe mu bacitse ku icumu atangaza ko bashimira umukuru w’igihugu ku bikorwa akomeje gukorera abacitse ku icumu rya Jenoside.

Yagize ati “Njyewe byandenze ubu ndashimira Leta y’Ubumwe iduhaye aho tuba, ubundi twirirwaga twirukankana imifariso y’ibitanda twimuka, none ubu rwose nishimye ndashimira umubyeyi wacu Paul Kagame y’uko yaduhaye inzu nziza isobanutse.”

John Karekezi, na we wahawe inzu atangaza ko ikimushimije nk’umupfakazi byongeye w’umusaza ari uko abana be batazandagara mu guhe azaba yatabarutse.

Yagize ati “Inzu nabagamo yari ishaje nkaba nta mbaraga zo kubaka nari mfite, reba izi mpinja ni njyewe uzirera ndi umupfakazi, ariko ikinshimishije muri byose ni uko n’ejo nzisazira abana mbasize mu icumbi.”

Nubwo hari abatuzwa mu mazu meza, haracyari abacitse ku icumu baba mu mazu yangiritse, ibi bikaba byaratewe n’uko yubatswe huti huti, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti bityo amwe muri ayo mazu akaba yarashaje cyane.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Prisca Mujawamariya, avuga ko bafite gahunda yo gukomeza kwita ku bacitse ku icumu batuye mu mazu yangiritse.

Yatangaje ko hari miliyoni 16 zakusanijwe mu cyumweru cyo kwibuka, ngo akaba agiye kwifashishwa mu gusana amazu 18 yangiritse cyane byaba ngombwa bakanifashisha n’ibikorwa by’imihigo.

Amazu agera ku icumi yatanzwe kuri uyu wa 4 Nyakanga yubatswe ku bufatanye na FARG yuzura atwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 73 n’imisago naho ibikoresho byo mu nzu bitwara agera kuri miliyoni 2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka