Nyagatare: Yishe mugenzi we bapfa isambusa

Kuri uyu wa 27 Kanama, Maniragaba Elisa w’imyaka 26 yishwe atewe icyuma na Mugisha Emmanuel w’imyaka 16 bapfa isambusa.

Nyagatare mu ibara ritukura.
Nyagatare mu ibara ritukura.

Byabereye mu Mudugudu wa Ryabega mu Kagari ka Rutaraka ho mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare mu ma saa tanu z’amanywa.

IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko Maniragaba Elisa, ukomoka mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Musha yari asanzwe akora isambusa akanazicuruza muri Santere ya Ryabega.

Yakodeshaga hamwe na Mbabazi Juliet, umukoresha wa Mugisha Emmanuel ukomoka mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu mu Kagari ka Murehe.

Mugisha Emmanuel ngo yasanze Maniragaba Elisa mu cyumba atekeramo isambusa amusaba kuvamo undi aranga amusohoramo ku mbaraga.

Mu gutongana ngo Maniragaba yakubise Mugisha icupa rya Mitziig yakoreshaga mu gukora isambusa mu mutwe undi na we ahita amutera icyuma yahatishaga ibirayi mu rubavu ahita apfa.

IP Emmanuel Kayigi akeka ko byose byaba byatewe n’uko bombi bari basinze inzoga ya kanyanga.

Ati “Biragaragara ko aba bahungu bombi bashobora kuba bari banyoye kanyanga kuko Mbabazi Juliet umukoresha wa Mugisha ayicuruza kandi kubera kwikekaho icyaha yahise anahunga.”

IP Emmanuel Kayigi asaba abaturage kubahana no kutihanira ahubwo bakagana ubuyobozi mu gihe habaye kutumvikana bukabunga.

Ikindi asaba abacuruza ibiyobyabwenge kubicikaho kuko ari ugukora ubucuruzi bubahanganisha na Leta.

Ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha iteganya igihano cy’igifungo cya burundu ku muntu wese wakoze icyaha cyo kwica undi abishaka.

Mugisha Emmanuel afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare akekwaho icyaha cyo kwica abigambiriye Maniragaba Elisa.

Umubiri wa Maniragaba Elisa wajyanywe mu Bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Mbabazi Juliet umukoresha wa Mugisha Emmanuel we yahise aburirwa irengero ariko mu nzu hakaba hasanzwemo litiro 18 za Kanyanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi aho byabereye twari duhari ariko,iyi ninteguza yambere ibaye kuko iyi centre ya Ryabega imeze nkiyigenga,kuko irimo abana bananiranye,abarara bakinira urusimbi muri biyari bugacya,abacuruzi burumogi nakanyanga kandi igitangaje kikanababaza nuko ibiro byakagagali biri ruguru gato yako ga cantre.

Umusesenguzi yanditse ku itariki ya: 29-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka