Nyagatare: 42 bafunzwe bakekwaho ubujura bw’amatungo

Mu kumwe kumwe gusa kwa Kanama 2016, abantu 42 batawe muri yombi bakekwaho ubujura bw’inka n’ihene.

Bamwe muri abo bajura b’amatungo magufi baturuka mu Karere ka Gatsibo ariko bakagira abo bakorana bya hafi mu Karere ka Nyagatare.

IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko abafashwe bose bafungiye mu kigo ngororamuco cya Nyagatare.

Abo bazasanga baribiye ubukene ngo bazagororwa batahe, naho abibira ingeso harimo n’abakora ubujura bwambukiranya imipaka n’ababagira amatungo mu ishyamba bugacya bajya kugurisha inyama aho zicururizwa bashyikirizwe inkiko.

Polisi yemeza kandi ko bamwe baremye umutwe cyangwa agatsiko k’abagizi ba nabi mu turere twa Gatsibo na Nyagatare; gashinzwe kwiba inka rimwe na rimwe bagakorana n’abashumba.

Aba ngo bazajyanwa mu rukiko baregwa icyaha cyo kurema no gutunganya umutwe w’abagizi ba nabi gihanishwa ingingo ya 682 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyo ngingo iteganya igifungo kuva ku myaka 5 kugeza kuri 7, ku muntu wese urema umutwe w’abagizi ba nabi, uwutunganya, uwoshya abandi kuwujyamo cyangwa umuyobozi wawo.

Bamwe muri abo bakekwaho ubujura bw’amatungo kandi, ngo babukora bitwaje intwaro gakondo.

IP Emmanuel Kayigi avuga ko babarega icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro, buhanishwa ingingo ya 304 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha, iteganya igifungo kuva ku myaka 6 kugeza ku 8.

Bamwe mu bafunzwe biyemerera icyaha akaba ari na bo bafasha Polisi mu gutahura bagenzi babo bakorana.

IP Emmanuel Kayigi asaba abaturage ubufatanye bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo abajura bafatwe amatungo yabo areke kubashiraho kandi barayabonye bibagoye.

Muri uku kwezi kumwe gusa, Polisi y’u Rwanda imaze kugaruza inka zirenga 10 zafatiwe mu gihugu cya Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka