Nta mutekano, nta terambere - Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, avuga ko iterambere ritashoboka nta mutekano kuko ari wo musingi waryo agasaba buri wese kuwubungabunga.

Minisitiri Kaboneka avuga ko nta mutekano nta terambere ryashoboka.
Minisitiri Kaboneka avuga ko nta mutekano nta terambere ryashoboka.

Yabivugiye mu nteko rusange y’Umujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa 29 Kanama 2016, ubwo barebaga ibyagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari ushize ndetse n’ibyo bateganya gukora muri uyu watangiye.

Minisitiri Kaboneka yasabye abayobozi bitabiriye iyi nteko gushyira umutekano imbere y’izindi gahunda kuko udahari ngo n’ibindi bitashoboka.

Yagize ati “Bayobozi muri hano, dushobora kwihanganira ibindi muri iki gihugu, ariko ku mutekano nta mikino irimo kuko iri terambere tuvuga ryagezweho, umusingi ryubakiweho ni umutekano. Muve hano mwemeye ko mugomba kumenya ibibera aho mutuye, abahagenda ndetse n’ibibagenza bityo twese duharanire amahoro.”

Inteko yitabiriwe n'abayobozi kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw'Umujyi.
Inteko yitabiriwe n’abayobozi kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’Umujyi.

Yagarutse kandi ku bikorwa bigize iminsi bivugwa bijyanye n’iterabwoba bikorwa n’abantu biyitirira idini rya Isilamu, ko bagamije guhungabanya umtekano.

Ati “Abiyitirira idini bashaka kumena amaraso kandi mu ndamukanyo yabo bavuga amahoro y’Imana, abo ni abo kurwanywa byimazeyo kuko mu Rwanda dukeneye umutekano. Amaraso y’Abanyarwanda yamenetse arahagije nta yandi dukeneye ko ameneka.”

Akomeza asaba buri muyobozi gukora neza inshingano ze kuko ari byo bizamufasha kumenya uko umutekano wifashe aho ashinzwe kuyobora, bityo usakare mu gihugu cyose.

Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali, Brig Gen Denis Rutaha, yagarutse ku kibazo cy’abajura bitwaje intwaro barimo kujujubya abantu hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Umuntu uhaguruka akajya kwiba yitwaje umuhoro cyangwa ikindi agatobora inzu akinjira, n’ubuzima bw’umuntu yabuhitana. Abo bantu turagomba gufatanya twese tukabarwanya kuko tubana na bo mu makaritiye aho dutuye, icyo umuturage asabwa ni ukudutungira agatoki gusa.”

Akomeza avuga ko aho abaturage n’abayobozi babigizemo uruhare, iki kibazo ngo gihita gikemuka kuko abo bajura ngo batabona aho bihisha.

Ibindi iyi nteko y’Umujyi wa Kigali yibanzeho ni iterambere ry’ibikorwa remezo, ubuhinzi, uburezi, mituweri n’imyubakire ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka