Ngoma: Kwiyubakira ibiro bya Polisi bizagabanya ibyaha

Abatuye umurenge Mugesera mu karere ka Ngoma,biyemeje kubaka ibiro bya Polisi y’igihugu mu murenge wabo bifite agaciro ka miliyoni zirenga 30.

Ibi biro byamaze gutangira kubakwa binyuze mu muganda w’abaturage ndetse n’imisanzu batanga ngo iyi nyubako bitezeho ko niyuzura bakegerezwa inzego z’umutekano bazafatanya nazo mu guhashya ibyaba birimo urugomo n’ubujura bw’amatungo bihagaragara.

Abayobozi barimo na ministere w'urubyiruko n'ikoranabuhanga ndetse n'inzego z'umutekano bifatanije n'aba baturage mu muganda wo kubaka ibiro bya police muri uyu murenge wa Mugesera
Abayobozi barimo na ministere w’urubyiruko n’ikoranabuhanga ndetse n’inzego z’umutekano bifatanije n’aba baturage mu muganda wo kubaka ibiro bya police muri uyu murenge wa Mugesera

Abatuye Umurenge wa Mugesera ubu bifashisha police ivuye mu murenge baturanye wa Zaza kuko muri uyu murenge ntahantu Polisi ifite ibiro.

Nsabimana Ibrahim utuye muri uyu murenge avuga ko bafite umuhate n’ibyishimo byo kwiyubakira ibi biro bya Polisi kuko bazi neza ko igihe police izaba ibegereye izabafasha mu gucunga umutekano kurushaho bahashya ibyaha by’ubujura bw’amatungo n’urugombo bihaba.

Yagize ati”Igihe Polisi izaba iri hano tuzafatanya kurushaho kwirindira umutekano cyane cyane duhashya abajura b’amatungo batumereye nabi ndetse n’ibindi byaha nk’urugomo n’ibindi.Ubundi Polisi yari kure.”

Ku nruhande rw’abagore Mukabuto Costasie avuga ko igihe Polisi izaba ikorera hafi mu murenge wabo bizahashya ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo,ndetse n’irindi hohoterwa ritaracika burundu muri uyu murenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera,Bizumuremyi Jean Damascene,yabwiye itangazamakuru ko kugira ibiro bya Polisi mu murenge bizarushaho kunoza service abaturage bakura kuri police kuko izaba ibari hafi badakora ingedo ndende nk’ubu.

Inyubako ya Polisi abaturage biyemeje kwiyubakira ifite agaciro ka miliyoni zirenga 30
Inyubako ya Polisi abaturage biyemeje kwiyubakira ifite agaciro ka miliyoni zirenga 30

Mu muganda wo kubaka iyi nyubako yagize ati”Twarindaga kwitabaza Polisi mu wundi murenge kuko hano ntayo dufite,iyo batari hafi hari service zishobora kuzarira ariko igihe bazaba bari hafi bizarushaho kugenda neza.Dufite ubushake kandi iyi nzu izuzura mu mbaraga zacu abaturage.”

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana,ubwo yifatanyaga n’abaturage b’uyu murenge mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2016,yavuze ko umutekano abaturage bagizemo uruhare bafatanyije n’inzego zibishinzwe ugerwaho neza.

Akomeza avuga ko aba baturage bahisemo igikorwa cyiza kuko umutekano ari ikintu kibanze mu buzima ko ibikorwa byabo bigaragaraza ko bashyigikiye kubumbatira umutekano bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka