Musanze: “Twegerane” yafashwe n’inkongi irashya irakongoka (ivuguruye)

Imodoka itwara abagenzi izwi nka “Twegerane” yafashwe n’inkongi ubwo yari iri mu igaraje riri iruhande rwa Gare ya Musanze, irashya irakongoka.

Iyi Twegerane yahiye irakongoka
Iyi Twegerane yahiye irakongoka

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Nzeli 2016, mu ma saa saba za kumanywa, nibwo iyi modoka itwara abagenzi, yo mu bwoko bwa “Hiace”, yahiye. Abantu batandukanye bahise bahurura, bajya kureba ibibaye.

Abantu bari benshi bareba ibibaye
Abantu bari benshi bareba ibibaye

Nta muntu wahiriye muri iyo modoka nta n’uwo yakomerekeje. Abakora mu igaraji yahiriyemo, bavuga ko barimo bayikora ngo bayijyane muri “Controle Techinique”. Mu kuyikora ngo habayemo “circuit” ako kanya ihita ishya.

Polisi y'igihugu yahise itabara, izimya uwo muriro
Polisi y’igihugu yahise itabara, izimya uwo muriro

Abo bakozi bahise batangira kuyizimya ariko umuriro ubarusha ingufu . Polisi y’igihugu yahise ibatabara ihosha uwo muriro, irawuzimya; nkuko Nigisubizo Richard, umwe mu bakozi b’iryo garaji abisobanura.

Agize ati "Ni ikibazo cyabaye mu nsiga cyateje “circuit” kuko ntabwo ari umuntu wayitwitse abishaka ariko ku bw’amahirwe nta muntu wahiye cyangwa ngo akomereke.

Turabishimira Polisi kuko iyo idatabara bwangu hari izindi modoka zari gushya cyangwa uwo muriro ugafata izindi nyubako nazo zigashya bigateza akaga”.

Harerimana Abdou, umuyobozi w’iryo garaje ryahiriyemo iyo modoka, avuga ko bigoye kwemeza icyateye iyo nkongi y’umuriro kuko ngo mu gihe iyo modoka yashyaga atari ahari nawe yaje bamuhuruje.

Ati “Ntabwo navuga ibyabaye ntahari kuko icyo gihe naba nigereranyije n’Imana ibera hose icyarimwe”.

Sekivange Emmanuel, umushoferi w’iyo modoka, yirinze kugira icyo atangaza kubera uburyo byagaragaraga ko yananiwe kwakira ibyamubayeho.

Iyo “ Twegerane” yakoraga mu muhanda Musanze-Rubavu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi modoka yahiye nyirayo yihangane, gusa izi nkongi z’umuriro abantu bakwiye kumenya ko buri gihe ziza zitunguranye. abafite amamodoka bakwiye kugura za kizimyamwoto zifite imbaraga kuburyo bajya bahosha inkongi mu gihe izi kizimya mwoto za polisi zitahegereye. ikindi jyewe mbona nuko abantu bakwiye kwitabira gushinganisha imitungo yabo kuko niba nyiriyi modoka atari yarayishinganishije ubu arahombye.

seminega bobo yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize

Muruhande rumwe ni ugushimira Imana ko ntawe iyi mpanuka yahitanye. Tuboneyeho U mwanya wo kwihanganisha nyirayo ngo yihangane kandi akomere.

Pateur Rutikanga Gabriel yanditse ku itariki ya: 14-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka