Kumenya gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro bizongera umutekano

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buratangaza ko ubumenyi mu gukumira no kwurwanya inkongi z’umuriro bizongera umutekano mu gihe cyo kwita izina.

Baneretswe uburyo amazi ashobora kugezwa kure hashoboka mugihe barimo kuzimya umuriro.
Baneretswe uburyo amazi ashobora kugezwa kure hashoboka mugihe barimo kuzimya umuriro.

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Kanama 2016, ubuyobozi bw’aka karere bufatanyije na Polisi y’igihugu rishinzwe gukumira inkongi, batangiye kwigisha abatanga serivise zakira abantu benshi, uburyo bakumiramo bakanarwanya inkongi z’umuriro mu gihe bahuye nazo.

Umuyobozi w’akarere Musabyimana Jean Claude, yavuze ko barimo kwibutsa no kwegera abatanga serivise zihurirwaho n’abantu benshi uburyo barushaho kunoza akazi kabo kugirango bizabafashe kwagira abashitsi neza.

Yagize ati “Mu byo tubibutsa harimo gutanga serivise nziza hakabomo kubacungira umutekano twese dufatanyije, muri uwo mutekano hakabamo no kwitegura ko ahantu hose abashyitsi bacu bagenda.

Uretse kuzimya umuriro uri kure, baneretswe n'igihe mu nzu zo hejuru habaye inkongi y'umuriro ko bishoboka ko bahazimya.
Uretse kuzimya umuriro uri kure, baneretswe n’igihe mu nzu zo hejuru habaye inkongi y’umuriro ko bishoboka ko bahazimya.

Uretse nuwo munsi n’ikindi gihe ko ibintu by’inkongi y’umuriro kuba twabihagurukiye kugirango hatazagira umuntu wagira ingorane cyangwa impanuka itewe nuko abantu batakoze ibyo bagombaga gukora.”

Polisi yanasabye abatanga serivise zinyuranye ku bantu benshi, by’umwihariko abafite amahoteri mu karere ka Musanze, ko bajya bamenya ibyo ababagana bitwaje n’ikibagenza kugirango wa mutekano urusheho kuba nta makemwa.

Umutoni Nicole wari uhagarariye abana biga amahoteri n’ubukerarugendo, avuga ko atari asanzwe azi uburyo bukoreshwa mu kuzimya umuriro, ariko akizera ko kuba abimenye hari icyo bizamumarira.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze asanga na nyuma yo kwita izina ubumenyi mu gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro, buzafasha mu kwongera umutekano w'abashitsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze asanga na nyuma yo kwita izina ubumenyi mu gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, buzafasha mu kwongera umutekano w’abashitsi.

Ati “Nabibonaga ariko ntabwo nari nzi uko babifungura. Ariko ubu ngubu mvuye ahangaha nabimenye, ku buryo hagize ikiba nafasha mama nafasha ku ishuri. Ahantu hose nagera habaye iki kibazo nagerageza.”

Mu mwaka ushize, muri aka karere habaye inkongi z’imiriro zisaga 20 zibasiye amashyamba, amazu y’abantu n’ay’ubucuruzi zatewe ahanini n’uburangare.

Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ku nshuro ya 12 uzaba ku itariki 2 Nzeri 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muraho ,ndashima abayobozi ba musanze kwitembere bagezeho ,ariko nkabona nutundi turere dukwiriye kwigiraho byinshi

Habinshuti yanditse ku itariki ya: 23-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka