Karongi: Ushinzwe iterambere mu Kagari yatemwe n’umuturage

Umukozi ushinzwe iterambere mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Twumba, Akarere ka Karongi, Nsabimana Ildephonse yatemwe mu mutwe n’umuturage bari kumwe mu kabari.

Byabaye mu masaha ya saa mbiri n’igice z’ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kanama 2016, nyuma y’ubushyamirane hagati y’abaturage babiri basiganiraga kwishyura amafaranga 700 y’inzoga banyweye nk’uko twabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari Bigirimana jean Paul.

Ahatukura ni ho habereye igikorwa.
Ahatukura ni ho habereye igikorwa.

Yagize ati ″Bari bari mu kabari kandi hari hakiri saa mbiri ku buryo umuntu atavuga ngo ni ugusinda, uwitwa Kabandana Deo yashwanye na Shyirambere Martin basangiraga bapfuye amafaranga 700 yo kwishyura inzoga.

Abaturage n’uyu muyobozi bagerageje kubumvikanisha, ariko uyu Kabandana yikoza hanze, ariko n’ahantu yavanye umuhoro nta we uhazi, ubwo aragaruka asanga Nsabimana ahagaze mu muryango ahita amutema mu mutwe ariruka na n’ubu ntituzi aho ari.″

Bigirimana akomeza avuga ko ntakindi kibazo uyu muturage asanganywe n’umuyobozi yatemye, gusa ngo uwakoze aya mahano akaba hari n’ikindi kibazo cy’ubujura bw’ihene ashinwa yari afite ku Kagari, aho avuga ko ari nacyo bamwe mu baturage bari kwitwaza.

Uwatemwe yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kavumu ariko nyuma yoherezwa ku bitaro bya Ngoma biri mu Murenge wa Gishyita.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Theobald Kanamugire na we yemeje aya makuru aho avuga ko uyu muyobozi yatemwe ubwo yashakaga gukiza abashyamiranye, avuga ko n’ubwo uwabikoze agishakishwa, ariko akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa ku bushake ku buryo bubaba

Icyi cyaha gihanwa n’ingingo ya 148 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igihano cy’igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 kugeza kuri 500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka