Karongi: Umwana w’imyaka 7 yarohamye mu mugezi arapfa

Umwana witwa Benegusenga Elyse wo mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Rugabano, mu Karere ka Karongi yaraye arohamye mu mugezi ahita apfa.

Aganira na Kigali Today, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Mukama Lubert, yavuze ko ibi byabaye ku munsi w’ejo tariki ya 30 Kanama 2016 mu ma saa kumi n’igice.

Yagize ati “Ejo ku mugoroba ni bwo twamenye ayo makuru ko uwo mwana yagiye mu mugezi witwa Gasumo uri hagati y’Umudugudu wa Bihembe n’uwa Nyagasozi hamwe n’abandi bana akarohama agapfa.”

Mukama kandi yakomeje agira ababyeyi inama yo gukumira impanuka nk’izi bacunga abana babo kandi bakababuza kujya mu mazi bari bonyine.

Ati “Si n’ababyeyi gusa, ahubwo twese hamwe nk’umuryango nyarwanda tukarinda abana kwegera ahatera impanuka, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kandi tugakomeza gukangurira abana na bo kwirinda impanuka.”

Tuvugana, Mukama yatubwiraga ko ari bwo bari bagishakisha uburyo umurambo wa nyakwigendera wagezwa ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo ubashe gukorerwa isuzumwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Babyeyi, mukwiye kwita ku burere bw’abana banyu, birababaje kubona umwana arohama mu mazi, kandi buri wese amenye neza ko inshingano zo kwita kubana sireba buri wese.

Rucogoza yanditse ku itariki ya: 1-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka