Karongi: Inkuba yakubise batatu bahasiga ubuzima

Imvura yaguye muri Karongi ku mugoroba wo ku itariki 16 Nzeli 2016, yahitanye abantu batatu n’inka imwe inasenya amazu atatu.

Muri Karongi inkuba yakubise abantu batatu bahita bapfa
Muri Karongi inkuba yakubise abantu batatu bahita bapfa

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukashema Drocelle, yatangarije Kigali Today ko imvura yaguye muri ako karere yari nyinshi. Irimo umuyaga mwinshi n’inkuba.

Inkuba yakubise umubyeyi n’umwana we w’imyaka 15 bahasiga ubuzima. Inakubita umwana w’imyaka ine y’amavuko nawe ahita apfa. Bose batuye mu murenge wa Bwishyura.

Inkuba kandi yishe inka y’uwitwa Nsengiyumva Eliyazari, utuye mu murenge wa Gitesi. Iyo nka yari yarayihawe muri gahunda ya Girinka.

Umuyaga wari uri muri iyo mvura washenye amazu abiri y’abaturage. Wanasambuye urusengero rwa ADEPR Gomba.

Mukashema yasabye abaturage kwirinda kuko Akarere ka Karongi kari mu dukunze kwibasirwa cyane n’imiyaga n’inkuba.

Agira ati “Nk’uko bisanzwe, turasaba abaturage kunoza imyubakire, bakazirika ibisenge cyane kuko usanga ibitwarwa n’umuyaga ari ibidafashe.

Turabasaba kandi kwirinda ibikurura inkuba byose, bakambara inkweto, kwirinda kugama munsi y’ibiti, gufunga amaradiyo na telefone mu gihe imvura iri kugwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka