Inama y’umutekano yihariye yihanangirije abatema inka z’abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro n’ubw’inzego z’umutekano zigakoreramo bwagiranye inama n’abaturage b’Umudugudu wa Bitenga mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Ruhango, buburira abatema inka z’abaturage.

Barasabwa kwicungira umutekano bakagaragaza abatema inka z'abaturage.
Barasabwa kwicungira umutekano bakagaragaza abatema inka z’abaturage.

Ni inama yabaye kuri uyu wa 16 Kanama 2016 nyuma y’uko muri Nyakanga 2016 muri uwo mudugudu hatemwe inka ebyiri.

Ayinkamiye Emerence, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yagize ati “Twateguye iyi nama y’umutekano mu rwego rwo kwibutsa abaturage kwicungira umutekano, ariko by’umwihariko twanabibutsaga ko gutema inka y’umuturanyi ari ikibazo gikomeye bagomba kwirinda.”

Yakomeje avuga ko abaturage bagomba no kwerekana uwo ari we wese wagira umugambi wo gutema inka ya mugenzi we ndetse no kwerekana uwaba yayitemye kugira ngo ahanwe n’amategeko.

Gen Murenzi Evariste, uyobora ingabo muri Rutsiro,Karongi na Ngororero, yabwiye abo baturage ko bitumvikana ukuntu umuntu atema inka ya mugenzi we, avuga ko mwene abo bantu batagomba kwihanganirwa.

Ati “Ntabwo numva ukuntu umuntu atem inka isaba umugeni, itanga amata n’ifumbire, ihuza imiryango bakagabirana. Ni ibintu rwose tutumva! Mugomba kubirwanya kuko ntituzihanganira mwene abo bantu munabibwire bagenzi banyu mwasize mu ngo.”

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, aganiriza abaturage ku kibazo cy'inka zitemwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, aganiriza abaturage ku kibazo cy’inka zitemwa.

Byukusenge Nathanael, w’imyaka 50 wari muri iyo nama, avuga ko bahakuye impanuro zizatuma birindira umutekano.

Ati “Batwigishije kandi tuzagaragaza umuntu watema inka cyangwa uwabyigamba, kandi natwe erega iyo batemye inka y’umuturanyi n’iyo itaba iyawe turahungabana kuko uvuga ngo ubutaha hashobora gutema iyanjye.”

Uretse kuganiriza abaturage ku bijyanye no kwicungira umutekano, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, yaboneyeho n’umwanya wo kubibutsa kubahiriza gahunda za Leta; nko gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, kuboneza urubyaro no kudaharikana, gukora umuganda ndetse no guhinga hagendewe ku gihingwa cyateganyijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka