Imyumbati yivuganye umwana undi asigara ari intere

Umwana w’imyaka 4 yitabye Imana, undi arwariye mu bitaro bya Nyagatare mu gihe abandi babiri barwariye mu rugo bikekwa ko bazira imyumbati bariye.

Ubundi kugira ngo umenye ko imyumbati ari imiribwa ubanza kuryaho ukumva ko itarura.
Ubundi kugira ngo umenye ko imyumbati ari imiribwa ubanza kuryaho ukumva ko itarura.

Byabaye saa munani n’igice z’urukerera kuri uyu wa 14 Kanama 2016, mu Mudugudu wa Mirama I mu Kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare.

Umugore witwa Cyomuhangi Joselyne yaguze imyumbati ku manywa yo kuri uyu wa 13 Kanama, ihiye aryaho asanga irarura.

Yihutiye kujya kubaza uwayimugurishije ariko asiga atayimennye, umwana we w’imyaka 4 witwa Izere Patrick n’aba baturanyi batatu babonye arenze barayirya.

Ati “Naragarutse nsanga bayiriye ariko mbona ntacyo babaye. Saa munani atangiye kuruka njya ku muturanyi ankamira amata ndayamuha ariko ahita apfa.”

Mugabonake Emmanuel, umucuruzi w’ibiribwa mu gasoko k’umudugudu wa Mirama I, avuga ko iyo myumati yayicuruzaga atazi ko yateza ikibazo.

Yemera ko mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hari bamwe mu bayiguze bamugezeho bamubwira ko irura, abasaba kuyimena abasubiza amafaranga yabo.

Bamwe mu baturage bavuga ko iyo myumbati itari imiribwa ahubwo ari iyo bita “rutaminsi” ivamo ifu y’ubugari.

Bifuza ko abacuruzi bazajya barangurana ubushishozi nubwo bigoye gutandukanya imyumbati y’imiribwa na rutamisi uretse kuryaho.

Munyangabo Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, avuga ko bagiye gushyiraho komite ishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa bicururizwa mu isoko ry’umudugudu.

Ati “Ntitwafunga isoko kuko twaba duhagaritse ubuzima bw’abaturage, ahubwo komite turibushyireho izajya ireba niba ibicuruzwa biryinjiyemo byujuje ubuziranenge.”

Dr Ngabire Nkunda Filippe, Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare, dukora iyi nkuru yavugaga ko batapfa guhita bemeza ko uwapfuye yazize imyumbati uretse gutegereza ibizamini bya muganga.

Abasore batatu bo mu Mudugudu wa Cyenyo mu Kagari ka Bushoga ba nyir’ iyo myumbati bahise bafabwa muri yombi bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare mu gihe hagitegerejwe ubutabera.

IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko mu gihe nta gisubizo cya muganga cyari cyaboneka ku nkomoko y’urupfu rw’uyu mwana, abafashwe bakekwaho ubujura.

Nibigaragara ko urupfu rwakomotse ku myumbati hazongerwaho n’icyaha cyo gutanga ibishegesha ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka