Kiyovu Sports yabonye aho ibarizwa hashya, ininjira mu miyoborere mishya

Ku wa 28 Werurwe 2024, ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yerekanye aho izajya ikorera hashya i Nyamirambo ahazwi nka Maison Tresor ndetse inashyiraho umukozi uhoraho wo gucunga ubuzima bwa buri munsi.

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko n’ubwo ibi biro bishya bitari byarangira gutunganywa neza ariko ku wa 28 Werurwe 2024 ari bwo byeretswe bamwe mu bayovu ariko by’umwihariko bifungurwa mu rwego rwo gushimira uwitwa Nkurunziza David usanzwe uba muri Canada, wagize uruhare runini muri byo kuko ibikoresho byose bizakoreshwa birimo mudasobwa, ameza n’ibindi bigize ibiro muri rusange ari we wabitanze kongeraho amafaranga yo gukodesha aho bazakorera akaba yari agiye gusubira muri Canada ejo ku wa Kane.

Nkurunziza David avugwa ko ashobora kuzayobora Kiyovu Sports yo itabyemera

Uyu mugabo wari umaze iminsi ari mu Rwanda agaragara no mu bikorwa bitandukanye by’ikipe ya Kiyovu Sports aho yanagiye asura amatsinda y’abafana atandukanye ndetse no gufasha ikipe muri rusange atanga amafaranga, yavuzweho ko ashobora kuba ari we muyobozi w’iyi kipe mu gihe kiri imbere.

Gusa ariko umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports waganiriye na Kigali Today aya makuru yayamaganiye kure, n’ubwo atahakanye ko hari ubufasha yagiye agenera ikipe ariko avuga ko biri mu buryo busanzwe nk’undi mu mukunzi wese dore ko asanzwe afite indi mirimo ye akorera mu gihugu cya Canada.

Ni ibiro bizajya biba birimo abakozi bahoraho barimo n’Umuyobozi Nshingwabikorwa (C.E.O) wamaze gushyirwaho

Mu rwego rwo gushyiraho inzego zuzuye mu buryo butandukanye nk’uko byasabwe amakipe yose n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ariko bikaba binateganywa n’amategeko, ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gushyiraho Umuyobozi Nshingwabikorwa uzajya akurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Kiyovu Sports yabonye aho gukorera hashya ndetse ininjira mu miyoborere mishya ishyiraho abakozi bahoraho
Kiyovu Sports yabonye aho gukorera hashya ndetse ininjira mu miyoborere mishya ishyiraho abakozi bahoraho

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko uyu mukozi uzajya uhembwa anafite amasezerano yitwa Nizeyimana Audace biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu aribwo asinya amasezerano, humvikanwe ko habanza gusinywa amezi atandatu ashobora kuzongerwa acunga ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe n’ubwo ibintu byose bitari byarangiye ubwo twabonaga aya makuru.

Nk’uko amategeko abiteganya kandi ibi biro bizajya biba birimo umuyobozi ushinzwe imari akaba ari we Makuta Robert ndetse n’Umunyamabanga uzajya ukorera muri ibi biro umunsi ku wundi.

Kiyovu Sports kuva yatandukana na Mvukiyehe Juvénal wari umuyobozi wayo mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2023-2024 nta hantu hazwi yari ifite ikorera kuko aho yakoreraga Kicukiro Sonatubes yahise ahagira ibiro bya Addax SC yahise agura. Nyuma ye hagiyeho Ndorimana Francois Regis nawe aregura kugeza ubu ikipe ikaba iyobowe na Visi Perezida Nizeyimana Karim.

Ibi bibazo byajyanaga n’ibindi bijyanye n’ubushobozi buke bujyanye n’amafaranga aho yagiye igorwa cyane no guhembwa kw’abakinnyi n’abakozi bayo no kugeza aho abakinnyi bagiye bivumbura bakanga gukora imyitozo, gusa ibi byose bikaba biri gushakirwa ibisubizo binyuze mu banyamuryango bayo ubwabo.

Kugeza ubu mu mikino 24 ya shampiyona imaze gukina iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 31.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza cyane nubundi kiyovu sports iba igomba kubarizwa muribyo bice bya kiyovu biryogo na mumena Aho niho Kwa kiyovu nyayo.

Nsaguye Thomas yanditse ku itariki ya: 30-03-2024  →  Musubize

Nibyiza cyane nubundi kiyovu sports iba igomba kubarizwa muribyo bice bya kiyovu biryogo na mumena Aho niho Kwa kiyovu nyayo.

Nsaguye Thomas yanditse ku itariki ya: 30-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka