Ikibazo cy’ubujura cyababereye inshoberamahanga

Ikibazo cy’ubujura kigaragara mu Kagali ka Rwanza mu Murenge wa Save mu Karereka Gisagara, gihangayikishije abaturage kandi n’akarere nta gisubizo kagifitiye.

Jerome Rutaburingoga umuyobozi w'akarere arabasaba kwicungira umutekano.
Jerome Rutaburingoga umuyobozi w’akarere arabasaba kwicungira umutekano.

Ubujura bwiganjemo kwiba amatungo, imyaka mu mirima no gutobora amazu y’abaturage, bumaze igihe kirenga imyaka ibiri buvugwa muri aka gace.

Ngo byabaye nk’akamenyero ko umuntu ataha yiyumvamo ko ntacyo asanga mu rugo iwe, ahubwo yasanga atibwe kikaba ari cyo gitangaza kuri we, nk’uko uwitwa Mbarushimana Pascal uhatuye abivuga.

Agira ati “Ugira ngo se hari icyo basiga inyuma! Amatungo baratwara, imyaka, waba unari mu mirimo hanze bagaca inyuma inzu bagatobora ku manywa.”

Uwotwa Ngamije we avuga ko ikibahangayikishije kurushaho ari uko abafashwe bakekwaho ibi byaha by’ubujura nyuma y’igihe gito bahita barekurwa. Bagasanga ko ariyo mpamvu ubu bujura budashira.

Ati “None se umuntu baramufatana ingurube yibye agafungwa mu minsi mike akagaruka, ni gute se atakongera? Bagiye babimazamo nk’amezi atandatu cyangwa umwaka twahumeka.”

Umuyobozi w’akarere Jerome Rutaburingoga, avuga ko hari ubwo aba bantu bafatwa bakajyanwa mu butabera ariko hakaza kubura ibimenyetso bibahamya ibi byaha bakarekurwa. Ariko akongeraho ko abaturage ari bo kireba cyane bakaza amarondo.

Ati “Twizera ko ubu bujura buzashira kuko noneho ubu mu Rwanza hashyizwe polisi mu myaka yashize itarahabaga, ariko kandi abaturage bakwiye kongera imbaraga mu kwicungira umutekano umuntu akaba ijisho ry’undi kuko bibwa n’abo babana”

Akagari ka Rwanza gahuza aka karere n’aka Huye, tugahuzwa n’iteme riri ahitwa Cyezuburo, hakaba hamwe mu hakunze kubera ubujura bwambura abantu no kumanywa, ari naho hakekwa ko bibwa n’inzererezi zituruka mu Mujyi wa Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka