Ibendera ry’Igihugu ryari ku kagari ryabuze

Ubuyobozi bw’Akagari ka Terimbere mu Murenge wa Nyundo muri Rubvu buravuga ko ibendera ry’igihugu ryibwe mu ijoro ryo ku wa 21 Nyakanga 2016.

Nizeyimana Anastase, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Terimebere mu Karere ka Rubavu avuga ko ryabuze hagati ya saa moya na saa mbili z’ijoro ubwo abarara irondo bari batarahagera.

Agira ati; “Ibendera ni mugoroba ryari ku kagari ariko abanyerondo baje bararibura, dutekereza ko ryibye mbere y’uko abanyerondo bahagera. Ubu turimo gushakisha ahashoboka hose ngo turebe ko twaribona.”

Nizeyimana avuga ko ntawe bakeka waba waryibye, cyakora ngo barateganya kugirana ibiganiro n’abaturage kugira ngo hashakwe amakuru yatuma riboneka.

Nta mwaka ushize mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu na ho habuze ibendera ku biro by’akagari, naryo rishakwa igihe kinini ariko riza kuboneka aho uwari waritwaye yaritaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Jyewe birandenze ahubwomurebe mubanyerondo nibobazi uwaryibye cyangwa abahaturiye kuko nibishoboka gusa nukwihangana

shema firs christian yanditse ku itariki ya: 23-07-2016  →  Musubize

Ariko abantu bagifite imitekerereze nkiyiyi bagerageje bahahinduka ko ibihe ataribyandi byaranze akajagari

Alias yanditse ku itariki ya: 23-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka