Hari abamotari basigaye bakora ibyaha bitwaje Polisi

Polisi mu Karere ka Muhanga iratangaza ko hari abamotari bakomeje kugaragaza imyitwarire mibi rimwe na rimwe bakanakora ibyaha bitwaje Polisi.

Polisi yaburiye abamotari bakora amakosa bayitwaje kandi bayibeshyera.
Polisi yaburiye abamotari bakora amakosa bayitwaje kandi bayibeshyera.

Ishami rya Polisi yo mu Muhanda mu Karere ka Muhanga ritangaza ko kugeza ubu rifite urutonde rwa moto 15 rwashyikirijwe amakoperative y’abamotari kugira ngo bagirwe inama bisubireho batabikora bagahanwa.

Imwe muri iyo myitwarire irimo kwirukanka igihe umupolisi ahagaritse moto, cyangwa bakoze impanuka, kutubahiriza amategeko y’umuhanda bigateza impanuka, kudatabarana igihe cy’impanuka no guhishirana igihe baguye mu ikosa, hakaba n’abatwara moto badafite impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse n’abeshyera inzego za Polisi.

Urugero rutangwa n’Umuyobozi ushinzwe Ishami ya Polisi yo mu Muhanda mu Karere ka Muhanga, AIP Jean Claude Hakizimana, ni ibiherutse kubera mu Murenge wa Shyogwe ahitwa mu Misizi aho umwe mu bazwi ku izina ry’inyeshyamba yatangiriye umuturage wifitiye moto.

Agira ati “Uwiyita umusekirite yatangiye umuturage wigendera amubwira ko Polisi yamutumye iyo moto, amusaba ko natagira icyo yibwiriza ahita ayimwaka akayijyana nk’uko yabitumwe. Ni ikibazo kuba hari abantu basigaye bakora amanyanga muri mwembwe bitwaje ngo twabatumye kandi babeshya”.

AIP Hakizimana avuga ko uwo muturage yahise ahamaagara kuri Polisi iyo nyeshyamba yiyitaga umusekirite igatoroka.

AIP Jean Claude Hakizimana akorana inama n'abamotari b'i Muhanga.
AIP Jean Claude Hakizimana akorana inama n’abamotari b’i Muhanga.

Bamwe mu bamotari bavuga ko bagiye kugira uruhare mu gukebura bagenzi babo kuko bose atari ko bameze kuko abakora batyo basebya umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto.

Ntamugabumwe Emmanuel na bagenzi be biyemeje gufatanya n’inzego za Polisi kurwanuya imyitwarire mibi y’abamotari, avuga ko kuba Polisi iri kubakebura bigamije imikoranire myiza kandi ko bazakomeza guharanira kwitwara neza.

Agira ati “Izi mpanuro zinkoze ahantu kuko bigaragara ko muri twe hari abantu batagira ubumuntu, tugiye gukomeza kwisubiraho”.

Zimwe mu ngamba Polisi yashyizeho kugira ngo ifashe abamotari kurwanya imyitwarire mibi harimo gushinga ihuriro ry’amakoperative atanu y’abamotari no gufasha abamotari kunoza umwuga harimo no kubafasha gushaka ibyangombwa no kurwanya ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mwaramutse tubashimiye byumwihariko uburyo mudahwema kutuyobora mubifashijwemo na nyakubahwa President paul kagame harinabatwara ibinyaniziga batagira uruhushya rwogutwara ibinyabiziga

hakizimana jamvier yanditse ku itariki ya: 11-07-2016  →  Musubize

Abamotari bi muhanga barakabije ni mubahwiture bisubireho.

MJP yanditse ku itariki ya: 11-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka