Gucikamo imitwe kwa FDLR kwabangamiye abashaka gutaha

Abarwanyi ba FDLR bataha mu Rwanda batangaza ko gucikamo ibice kwayo bibangamira abashaka gutaha kubera ko ubugenzuzi bwiyongereye.

Kabera Innocent witandukanyije na FDLR Foca ya Gen Mudacumura.
Kabera Innocent witandukanyije na FDLR Foca ya Gen Mudacumura.

Kabera Innocent, Umu-FDLR watashye ku wa 7 Nyakanga 2016, wari mu bayoborwaga na Col Vumiliya, avuga ko mu Bwiza Masisi aho yabaga, uburinzi bwiyongereye ku barwanyi ba FDLR bo mu mutwe uyoborwa na Lt Gen Mudacumura kugira ngo batajya muri FDLR iyoborwa Col Irategeka Wilson.

Akomeza avuga ko kuva FDLR yacikamo ibice abarwanyi ba FDLR batemerewe gusohoka badafite uruhushya kandi kuruhubwa ngo bikaba bigorana.

Ati “Kubera gucikamo ibice mu barwanyi ba FDLR, ubu ntawemerewe gusohoka atabiherewe uruhusa kuko afatwa nk’umugambanyi! Njye nashoboye gutoroka banyohereje n’abandi kujya gushaka ibyo kurya ariko ntibyari gukunda ndi mu birindiro.”

Ngo uburinzi bwarongerewe kugira ngo abarwanyi batava muri FDLR ya Mudacumura bajya muri FDLR ya Irategeka cyane cyane abayobozi kuko hari abo ngo azi bari bafite gahunda yo gutaha ariko ntibyabakundira.

Kabera wari usanzwe akorera mu Bwiza bwa Masisi avuga ko igitero cyavuzwe mu birindiro bya Lt Gen Mudacumura tariki ya 17 Kamena 2016 cyabaye inyeshyamba za Mudacumura zaramaze guhunga.

Agira ati “Twari mu Bwiza, indege ya Monusco iraza ahari ikigo cy’impunzi z’abagore n’abasirikare ba FDLR, twari haruguru iturasaho iragenda, bucyeye haje indege enye zisanga twimutse babura icyo barasa bakomeza bajya Kiyeye ahari ibirindiro bya Mudacumura kuharasa, ariko abasirikare bari bamuzamuye mu ishyamba ryo mu Bwiza.”

Umuyobozi w’Ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyaruguru n’uduce tuyegereye, Gen Leon Mushale, avuga ko kugera tariki 30 Kamena 2016 bari bamaze gufata abarwanyi ba FDLR 1,229 ngo hakaba hasigaye umubare muto, ariko Kabera avuga ko mu Bwiza bwa Masisi hari abarwanyi 120 ba FDLR ya Gen Mudacumura kandi ngo abarwanyi benshi bagiye kwa Col Wilson Irategeka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka