Beretswe ishusho y’ibyihebe byiyitirira idini ya Isilamu

Abagize urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi bahagarariye abandi mu karere ka Kicukiro, barasabwa kuba maso, bakamenya ibiranga abyihebe byiyitirira Isilamu.

Urubyiruko rushamikite ku muryango FPR-Inkotanyi muri Kicukiro rurahamagarirwa kwita ku mutekano w'igihugu
Urubyiruko rushamikite ku muryango FPR-Inkotanyi muri Kicukiro rurahamagarirwa kwita ku mutekano w’igihugu

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kurwanya Iterabwoba, ACP Basabose Denis, yaganiriye n’uru rubyiruko.

Yabasobanuriye ko imikorere y’ibi byihebe ishingiye ku byo byemera, aho bitozwa kurwanya abatari mu idini ya Isilamu (bita Abakafiri) , bikabica, igihembo cy’ibi byihebe kikaba ijuru.

Yagize ati “Bemera ko mu gihe barimo kurwana intambara ya Jihad bita ntagatifu, iyo urimo kuyirwana ngo igitonyanga cy’amaraso ye kikagwa hasi, tayari roho ye iba yageze mu ijuru”.

Akomeza asobanura ko aba bagize ibyihebe babwirwa ko nibapfa bazasangayo abagore beza bakabarongora.

Batozwa kandi gusuzugura ababyeyi kuko ngo batazigera babahagararira imbere y’Imana.

ACP Basabose, yasobanuye bimwe mu biranga urubyiruko rwinjiye muri ibi byihebe.

Avuga ko abakobwa bambara ibyitwa “Nikab” bipfuka umuntu hagasigara amaso gusa na yo atagaragara neza.

Abahungu bo avuga ko bambara amapantaro baciye yitwa suna, amakanzu n’ibitambaro bazingira mu mutwe, bagatozwa kudaha amakuru abantu bose bita abakafiri.

Aba ngo ntibasuhuza abantu bose badahuje kandi bakirirwa mu nzu bagasohoka mu ijoro.

Aba bahungu kubera kumva ko bazajya mu ijuru, bituma batiyitaho ku mibiri yabo, bagatereka ubwanwa, bagatangira kwitwaza inkoni, nk’uko ACP Basabose abisobanura.

ACP Basabose Denis arasaba urubyiruko kurwanya abafite ibitekerezo by'ubwicanyi n'iterabwoba
ACP Basabose Denis arasaba urubyiruko kurwanya abafite ibitekerezo by’ubwicanyi n’iterabwoba

Umunyamabanga w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Kicukiro, Mutoni Justine, avuga ko yumvise uruhare rw’abagore n’abakobwa mu kurwanya abajya mu mitwe y’iterabwoba.

Ati "Aya makuru nayo turayamenye kandi arakenewe cyane. Buri muntu agomba kuba ijisho rya mugenzi we, niko gukunda igihugu cyanjye".

Visi Perezida w’uru rugaga, Niyonshuti Kerry Christophe avuga ko uyu munsi wari uwo kumva uruhare bagira mu gucunga umutekano w’Igihugu.Avuga ko bawukuyemo byinshi.

Polisi y’Igihugu ivuga ko mu Rwanda nta bikorwa by’iterabwoba birashinga imizi, ariko ngo abantu bagomba kuba maso.

Polisi irasaba urubyiruko kwamagana ibiyobyabwenge, nka kimwe mu bituma havuka ibyaha bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka