Batoraguye uruhinja rw’amezi abiri babura uwarubyaye

Abaturage bo mu murenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera, batoraguye umwana w’umukobwa w’amezi abiri ku nzira babura uwamubyaye akamuhata.

Abaturage bo mu karere ka Bugesera batoraguye uruhinja ku nzira babura uwaruhataye
Abaturage bo mu karere ka Bugesera batoraguye uruhinja ku nzira babura uwaruhataye

Bamutoye mu mudugudu wa Nyabivumu mu Kagari ka Nyamata Ville, mu masaha y’umugoroba ku itariki ya 04 Nzeli 2916, nk’uko umuyobozi w’uwo mudugudu Tuyishimire Anita, abisobanura.

Agira ati “Uyu mwana yabonywe n’abantu bari bavuye ku kazi batashye maze bihutira ku dutabaza, maze umwana turamutwara dushakisha uwaba yamutaye turamubura”.

Akomeza avuga ko ku bufatanye na Polisi, bashakishije ahantu hose baraheba, ndetse banareba abakobwa n’abagore bakeka ko bari batwite ariko babura uwataye umwana.

Ati “Ubu hari umubyeyi witwa Ntawukuriryayo Dancille wemeye kumurera nta kiguzi, ubu umwana akaba yatangiye kunywa amata kandi nta kibazo na kimwe afite kubijyanye n’ubuzima”.

Mu mezi abiri ashije, hafi yaho batoye uwo mwana, bari bahatoye undi uri mu kigero cy’amezi abiri n’igice. Uwamuhataye nawe ntaraboneka. Uwo mwana ari kurerwa n’ababikira.

Tuyishimire avuga ko ari abaturuka ahandi baza kuhata abana kuko abo mu mudugudu we batwite baba bazwi kubera ko abajyanama b’ubuzima babakurikirana umunsi ku munsi.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko ikibazo cy’ababyeyi bata abana igiye kugifatira ingamba, aho igiye kuzajya ikurikirana abantu bose batwite, kuburyo uwo bazabona adafite umwana kandi byari bizwi ko atwite, azajya asobanura aho yamushyize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abandi Twarababuze Nukabonye Agate Koko Imana Izabimubaza Nukuri Pe

Cc yanditse ku itariki ya: 7-09-2016  →  Musubize

Ariko Pierro ntugasetse! Ntabwo wabonyeko umugoforomo yibye umwana yabanje gutoranya! Umuforomo yabonye ari mwiza cyane, aramwifuza niko guteka umutwe! Lol

kanyombya yanditse ku itariki ya: 5-09-2016  →  Musubize

ubuse iyo amwihera wa muforomo kazi wibye umwana bakabyumvikanaho

Kwizera pierro yanditse ku itariki ya: 5-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka