Baratabaza kubera amapoto y’amashanyarazi yatangiye kubagwira

Abatuye mu Isanteri ya Nyarutovu, mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi bafite impungenge z’amapoto y’ amashanyarazi ashaje akaba yaratangiye kubagwira.

Bahangayikishijwe n'amapoto y'amashanyarazi ashaje akaba yaratangiye kugwa.
Bahangayikishijwe n’amapoto y’amashanyarazi ashaje akaba yaratangiye kugwa.

Senteri ya Nyarutovu yo mu Mududgudu wa Nyarutovu, mu Kagari ka Karengera yagezemo amashanyarazi bitewe n’umusanzu w’abaturage bishyize hamwe bagasaba inguzanyo ya miliyoni 2FRW bakagura urutsinga, maze umurenge ugatanga inkunga y’amapoto.

Ayo mapoto yatemwe mu ishyamba rya Leta bivugwa ko atari yujuje ubuziranenge, ari na yo mpamvu yatangiye kugwa nyuma y’imyaka ibiri abatanze umusanzu bose n’abandi bifuzaga umuriro batarawuhabwa.

Mu bantu 85 bari batanze umusanzu, umuriro ufitwe na 30 bonyine. Amwe mu mapoto yatangiriwe n’insina cyangwa ibiti byo mu ishyamba ngo atagwa ndetse hari n’ayo bateze inzego z’ibiti ngo atagwa.

Uwitwa Ndagijimana Emmanuel, uvuga ko ayo amapoto yashaje bakayakata bakongera bakayashinga; agahamya ko nta muntu watinyuka kuyurira ngo agiye gutanga umuriro.

Ati “Badufashije baduhindurira amapoto natwe tugashira impungenge, bitaba bikunze bagafunga umuriro kuko ushobora kuzica abantu batuye hano; dore ko n’imvura y’umuhindo igiye kugwa”.

Aba baturage kandi bifuza ko guhindurirwa amapoto byajyana no kongera ingufu z’umuriro ugera mu isanteri yabo kuko n’abawufite ari muke nta kindi bawukoresha keretse kumurika gusa.

Uwitwa Mukashyaka Gerardine agira ati “Abaturage bifuza ko buri wese yawutunga. Badufashije tukabona umuriro uhagije twakwiteza imbere tukazana icyuma gisya amasaka n’abana bacu tukajya tubogoshera hafi”.

Ibibazo by’amapoto n’umuriro udafite ingufu, bigaragara henshi mu Karere ka Kamonyi. Umuyobozi wako Udahemuka Aimable , avuga ko hari gukorwa ubuvugizi ku kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) ngo kibikosore.

Aragira ati “Hari ahantu ubona hari amapoto atameze neza, ariko byose ni ubuvugizi kuko dukorana na REG. Tuzakomeza gukora ubuvugizi. Nk’ubuyobozi bw’akarere, ubushobozi tuba dufite ni ubwo kuvugana“.

Batangana Regis, Umuyobozi wa REG/Ishami rya Muhanga, ari na ryo ricunga amashanyarazi y’i Musambira, avuga ko ibibazo by’amapoto atujuje ubuziranenge byatewe n’abaturage bakoresheje ibiti byabo mu gufata umuriro ariko ngo kuri ubu ntawe bakibyemerera.

Ahamya ko icyo kibazo kiri henshi, REG ariko ngo ikaba cyaratangiye kubikosora. Ati "Ntabwo ari aho honyine bene ibyo bibazo by’amapoto biri henshi, hari amasite turimo gusana, ubwo narangira n’aho tuzahagera".

Ikibazo cy’umuriro muke na cyo ngo giterwa n’ubwiyongere bw’abafatira umuriro ku muyoboro kandi uwazanye umuriro bwa mbere yarakoresheje urutsinga rudafite ubushobozi bwo guha umuriro abantu benshi.

Amashanyarazi yageze bwa mbere mu Karere ka Kamonyi mu mwaka wa 2010. Kuri ubu amaze kugezwa mu mirenge yose uko ari 12 ariko mu ngo 13,3 % gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka