Bamennye litiro 830 z’inzoga zitemewe

Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Mahembe habaye umukwabu wo gufata abakora n’abacuruza ibiyobyabwenge bafata litiro 830 z’inzoga zitemewe.

Abaturage bagirwa inama zo kwirinda gukora no gucuruza ibiyobyabwenge kuko bibahombya
Abaturage bagirwa inama zo kwirinda gukora no gucuruza ibiyobyabwenge kuko bibahombya

Hari hashize iminsi Polisi muri ako karere yigisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo kuko ngo biri kugenda biteza ibyaha byinshi birimo n’urugomo, gufata ku ngufu n’ibindi byaha.

Ibiyobyabwenge byafashwe byiganjemo inzoga z’inkorano byo mu bwoko bwa Bareteta na Ruyaga bikunze guteza umutekano muke mu baturage cyane cyane iminsi y’amasoko.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamasheke,Superintendent Justin Rukara, avuga ko kwigisha bigiye kujya bijyana no guhana abakora n’abacuruza inzoga zitapimwe ubuziranenge kuko ngo ziri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge.

Ati ”Twigisha abaturage tubumvisha ububi bwa ziriya nzoga n’ingaruka zazo, izo dufashe tukazimena ariko ibikurikiyeho ni ukwifashisha inzego z’ubutabera kuko ziriya nzoga zagiye kurutonde rw’ibiyobyabwenge.”

Ku ikubitiro, abazifatanywe ni babiri ariko hari n’abandi barimo gushakishwa n’inzego z’umutekano bivugwa ko bakorewe amadosiye ngo bazashyikirizwe ubutabera.

Abafashwe baramutse bahamwe n’ibyaha bahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu nk’uko ingingo ya 593 n’iya 594 zo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda zibiteganya ku bacuruza, abatwara n’abanywa ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka