Bahangayikishijwe n’ubujura bwongeye kubura

Abaturage batandukanye bo mu murenge wa Muhoza muri Musanze bahangayikishijwe n’ubujura bwo mu ngo bwongeye kubura nyuma y’igihe bafite agahenge.

Muri iki gipangu bibyemo bamanukiye ku rwego
Muri iki gipangu bibyemo bamanukiye ku rwego

Mu rukerera rwo ku itariki ya 12 Nzeli 2016 nibwo abajura bateye mu Kagari ka Ruhengeri. Bateye ubwoba abaturage, batangaza ko bakutse imitima nyuma yo kubona uburyo bibye urugo ku rundi; nkuko Ndagijimana Jean Paul abisobanura.

Agira ati “Ubujura nk’ubu bwakorewe mu rugo rw’umuturanyi wacu mu gihe yari yatashye muri week-end gusura umuryango we twe buduteye impungenge kuko hari hashinze imyaka itatu twifitiye amahoro umuntu aryama ntagire icyo yikanga”.

Uyu Ndagijimana akomeza avuga ko bishoboka ko abantu baba bamaze kwirara kubera igihe cyari gishize batibwa.

Ati “Urebye ahantu hose bibye ni ku muhanda wa kaburimbo kuba rero abo bajura bibye ntibafatwe biragaragara ko abarara irondo bamaze kudohoka mu gucunga umutekano ku buryo n’undi mugizi wa nabi wese ashobora kubaca mu rihumye akazambya ibintu”.

Umugore, utifuje ko amazina ye atangazwa, we avuga ko amafaranga basabwa y’irondo baba bayatangira ubusa mu gihe ryaba ryaradohotse kugeza aho abajura biba ariko ntihagire ubakoma mu nkokora.

Abo bajura bibye abaturage ibikoresho bitandukanye birimo amasafuriya, amasahane, n’imifariso.

Mu myaka itatu ishize hari aho abajura batoboraga amazu mu mujyi wa Musanze
Mu myaka itatu ishize hari aho abajura batoboraga amazu mu mujyi wa Musanze

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza, Sebashotsi Jean Paul avuga ko irondo ritigeze ridohoka ahubwo abo bajura babaciye mu rihumye.

Sebashitsi yahumurije abatuye mu murenge wa Muhoza kudakangaranwa n’ubwo bujura ahubwo abasaba kurushaho gufatanya mu gucunga umutekano bakanatangira amakuru ku gihe.

Agira ati “Iki kibazo cy’ubujura tugiye kugihagurikira kuko nticyari gisanzwe ariko n’abaturage babidufashemo nabo mu kwirindira umutekano”.

Muri aka gace k’umujyi wa Musanze ahazwi nko kuri Nyamagumba ubu bujura buciye icyuho bwabereye ngo bwaherukaga kuba mu myaka itatu ishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kugufata wibye uzahura nuruvagusenya

zawad yanditse ku itariki ya: 16-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka