Bahangayikishijwe n’insinga z’amashanyarazi zidafunitse zica hafi y’amazu

Abaturage bo mu Murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, bahangayikishiijwe n’insinga z’amashanyarazi zidafunitse, zica hafi y’amazu yabo.

Abaturage bahangayikishijwe n'izi nsinga zidafunitse zibanyura hafi zishobora guteza impanuka
Abaturage bahangayikishijwe n’izi nsinga zidafunitse zibanyura hafi zishobora guteza impanuka

Izi nsinga ngo zishobora guteza impanuka zikica abantu, kuko hari izegereye ubutaka, nk’uko Murigo Ezekiel utuye mu Kagari ka Gacaca muri uyu murenge abitangaza.

Agira ati " Icya mbere ziriya nsinga zirimo umuriro
mwinshi. Ikindi kandi zirashishuye, ku buryo umwana cyangwa undi muntu wese akozeho yahita yipfira."

Umuhire Alphonsine utuye muri aka gace, avuga ko hashize imyaka itatu ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi cyarabijeje igisubizo, ariko ngo barahebye.

Agira ati " Twibaza niba harabuze ubushobozi bwo gusimbuza izi nsinga bikatuyobera. “

Dusingizimana Damien ukorera ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi muri Karongi na Rutsiro, avuga ko iki kibazo kikiri gushakirwa umuti.

Ati:" Ubu turi gutumiza izindi nsinga zo gusimbuza ziriya."

Ubusanzwe insinga zidafunitse zikoreshwa mu gutwara umuriro ucishwa kure y’abaturage, zigacishwa ku mapoto y’ibyuma maremare, byizewe neza ko atapfa kugwa.

Ikoreshwa ryazo hafi y’ingo z’abaturage muri uyu Murenge, ryatewe n’iyangirika ritunguranye ry’insinga zari zisanzwe, hitabazwa izidafunitse kugirango abaturage bakomeze bacane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka